Bimwe mu byo umutwe wa M23, wakunze gutangaza ko byatumye ufata intwaro, harimo ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda abenshi bari mu Rwanda aho bamaze imyaka irenanga 20 mu buhungiro.
Kuri iki kibazo, Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR-Congo uri Busuwisi, yavuze ko DR-Congo yifuza gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanye by’Umwihariko iziri mu Rwanda, kugira ngo bakureho urwitwazo rw’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23.
Minisitiri Lutundula, yakomeje avuga ko u Rwanda rukunze kuzamura ikibazo cy’izi mpunzi no gushinja Guverinoma ya DR-Congo, gushyigikira no kwimakaza imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ngo akaba ariyo mpamvu rukunze kuvogera ubutaka bw’iki gihugu.

Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR-Congo
Ati:”Urwanda rukunda gushinja DR-Congo gushyigikira imvugo z’urwango zibasira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda no kugira impunzi urwitwazo. Ruvuga ko rucumbikiye izigera ku 80.000 rukanavuga ko dukorana na FDLR. Ibi bigomba kuva mu nzira.”
Ku bw'ibyo, akaba yorongeyeho ko Perezida Tshisekedi, ari hafi kuvugana n’Ubuyobozi bukuru bwa HCR hamwe n’Umunyamabanga mukuru wa UN kugira ngo hatangire ibiganiro bigamije kureba uko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zataha zigasubira mu gihugu.
Minisitiri Lutundula, yongeyeho ko ibi biganiro bigomba gutangira none ku wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023.
Ibi bikaba ari nako byagenze, kuko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) zahuriye mu nama yo gucyura ku bushake impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo zikiri mu bihugu byombi.

U Rwanda na DRC bari mu nama i Geneva mu Busuwisi yo kureba uko bacyura impunzi z'ibihugu byombi
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko iyi nama iri kubera i Geneva mu Busuwisi.
Aha ni ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryateguye iyi nama.
Ati: “Inama y’inyabutatu yo gucyura ku bushake impunzi za RDC ziba mu Rwanda n’iz’u Rwanda ziba muri RDC, i Genève, 15/5/2015.”
Nubwo bimeze gutya, Minisitiri Lutundula avuga ko mbere y’uko izi mpunzi zitaha, Guverinoma ya DR-Congo igomba kubanza gushishoza ikabanza gukorana n’Abayobozi gakondo bo mu duce izi mpunzi zaturutsemo, kugira ngo hatazagira Abanyarwanda biyoberanya bakivanga nazo , bagamije gucengera mu burasirazuba bwa DRC.
