Sudan: Aho inzovu ebyiri ziri kurwanira ibyatsi biri kuhatesekera

Sudan: Aho inzovu ebyiri ziri kurwanira ibyatsi biri kuhatesekera

 Apr 18, 2023 - 15:17

Abarenga ibihumbi 2000 bamaze gukomereka mu ntambara ihanganishije Abajenerari babiri muri Sudani y'Amajyaruguru.

Guhera ku wa 15 Mata 2023, muri Sudani y'Amajyaruguru nibwo hatangiye intambara ikarishye hagati ya Jenerari Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu nka Perezida hamwe na Jenerari Mohamed Hamdan Daglo ufatwa nka Visi-Perezida.

Jenerari Abdel Fattah al-Burhan ufatwa nka Perezida, akaba ayoboye ingabo za Leta, naho Jenerari Mohamed Hamdan Daglo akaba ayoboye umutwe w'ingabo wihariye mu gisirikare cya Sudan, wa Rapid Support Forces (RSF) wahoze ari umutwe w’Aba-Janjaweed.

Aba bajenerari bakaba bahanganye nyuma yaho bafatanyije guhirika uwahoze ari Perezida w'iki gihugu Umar al Bashir muri 2021, bakumvikana gusaranganya ubutegetsi kuburyo bwuzuye.

Gen Abdel Fattah al-Burhan na Gen Mohamed Hamdan Daglo bahanganye mu ntambara 

Kuri iyi mpamvu, Gen Al-Burhan akaba yarabaye Perezida naho Gen Daglo aba Visi-Perezida. Nubwo bari barangije kubyumvikana, ariko ntibyateye kabiri Visi Perezida atangira gushinja Perezida ruswa ndetse n'ibindi byo kuba adashaka gusubiza ubutegetsi abasivire.

Ku bw'ibyo rero, niho Jenerari Visi Perezida Daglo ku wa 15 Mata yatangaje ko atangije intambara ku ngabo za Leta, kandi ko azaruhuka ari uko amaze gukuraho ubutegetsi.

Kuva intambara yatangira biratangazwa ko abarenga 200 bamaze kuhasiga ubuzima, naho 1800 bakaba bamaze gukomereka bikabije.

Magingo aya, aba bagabo babiri baricecekeye nta n'umwe ushaka kugira icyo atangaza, ari nako amahanga yose akomeje guhurura asaba ko imirwano ihagarara.