Ukraine: Urugomero rwasandaye rukomeje gukora amabara

Ukraine: Urugomero rwasandaye rukomeje gukora amabara

 Jun 7, 2023 - 08:46

Mu ntambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine impande zose ziri gutungana intoki kuwasandaje urugomero muri Kherson aho abantu barenga 42,000 bari mu mazi abira.

Kuri uyu wa 06 Kamena, nibwo urugomero rwa Nova Kakhovka ruri ku mugezi wa Dnipro mu Karere ka Kherson rwasandaye amazi yarwo akwira mu bice bitandukanye bituma n'abantu batangira kwimuka.

Ku ruhande rw'u Burusiya rusanzwe runagenzura uru rugomero, rwatangaje ko amagana y'ibinyabuzima byamaze kuhasiga ubuzima harimo inyamaswa n'ibimera bitandukanye.

Urugomero rwa Nova Kakhovka rwasandaye 

Biri gutangazwa ko buri segonda metero cube zisaga ibihumbi 30,000 ziri gusohoka muri urwo rugomero ndetse hakaba hari impungenge ko ibice bigari byo hafi yarwo biraza kurengerwa n'amazi.

Mu gihe uru rugomero rukomeje kuvugisha abantu banyuranye mu Isi, impande zose ziri gutungana intoki ko arirwo rwaruturikije kubushake ndetse bose bari kuvuga ko ari ibikorwa by'iterabwoba.

Hagati aho ku mirongo y'urugamba naho impande zose zirahanganye aho Ukraine yagabye ibitero muri Donbass ariko nk'uko u Burusiya bubitangaza ngo babashije gusubiza inyuma icyo gitero.