Ni ku munsi wa 11 kuva ubu-Russia buteye Ukraine. Ni intambara yatunguranye cyane kuko abenshi bumvaga ibihugu bikomeye birimo u Bwongereza, America n’ibindi byagaragazaga ko bishyigikiye Ukraine, abantu bari biteze ko bizitambika Uburusiya bwa Putin wamaramaje.
Uko bwiraga n’uko bwacyaga Ukraine yaje kwisanga igomba kwirwanirira uko byagenda kose.
Hamaze kuba Inama inshuro ebyiri ariko zose ntacyo zagezeho kinini.
Ku munsi w’ejo taliki 5 Werurwe nibwo Uburusiya bwari bwatanze agahenge kugirango abaturage babashe guhunga ariko ntikamaze akanya. Nimugoroba nibwo byaje kurangira bongeye gutera Ukraine.
Nkuko tubikesha Aljazeera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga wa America amusaba ko babaha indege z’intambara n’ingabo zirwanira ku butaka kugirango babashe guhangana na Putin wakamejeje.
Dmytro Kuleba yabwiye America ko kumutererana muri uru rugamba nabyo bigaragaza intege nkeya za NATO kandi ko ariko Putin akomeza kuba igihangange mu burayi no ku Isi yose.
Ibihano bikomeje kwiyongera.
Sosiyete ifite Serivisi za Mastercard na Visa zikoreshwa cyane mu kwambuka imipaka, yahagaritse ibikorwa byazo mu Burusiya.
Inkuru bifitanye isano.
https://www.thechoicelive.com/ukraine-russia-intambara-irahagaze-byagateganyo
