Ingaruka zo kubaho udakora imibonano mpuzabitsina

Ingaruka zo kubaho udakora imibonano mpuzabitsina

 Apr 22, 2026 - 22:33

Abantu benshi bagira igihe bahagarika gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba bahuze cyane, kuba ari bonyine, cyangwa se bafashe umwanzuro wo gufata akaruhuko.

Nubwo bimeze gutyo, iyo bimaze igihe kirekire bishobora kugira ingaruka zimwe na zimwe ku mubiri no ku buzima bw’umuntu muri rusange.

Ku ruhande rw’amarangamutima, kudakora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma umuntu yumva ari kure y’uwo bakundana, bigatuma no kuganira ku bibazo no gufashanya mu buzima bwa buri munsi bigabanuka, ibi bishobora kongera imihangayiko kuko imibonano mpuzabitsina isanzwe ifasha umubiri gusohora imisemburo igabanya izi ngaruka.

Ku bijyanye n’ubwonko, hari ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi bashobora kugira ubushobozi bwiza bwo kwibuka, ndetse bigafasha ubwonko gukora neza kurushaho.

Mu mibanire y’abakundana, gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma biyumva neza kandi begerana ku rwego rw’amarangamutima. Ndetse ubushakashatsi bwerekana ko n’iyo bikorwa rimwe mu cyumweru bishobora kuba bihagije kugira ngo umubano ukomeze kuba mwiza.

Ku buzima bw’umubiri, imibonano mpuzabitsina ifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara. Kuyigabanya rero bishobora gutuma umuntu arwara indwara zoroshye  kenshi nk’ibicurane n’izindi.

Ku bagore bageze mu gihe cyo gucura, kudakora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma imyanya ndangagitsina igabanuka mu buryo butandukanye, bikaba byatera ububabare igihe bongeye gukora imibonano. Icyakora, ibi bishobora kuvurwa hakoreshejwe amavuta yabugenewe cyangwa imiti yoroheje ya 'hormone'.

Hari ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo basohora intanga kenshi bashobora kugira ibyago bike byo kurwara indwara ya prostate.

Nubwo bimeze bityo ariko, icy’ingenzi kuruta ibindi byose ni uko nta rugero rumwe rw’imibonano mpuzabitsina rukwiriye buri muntu wese. Ik’ingenzi ni ugukora ibiri mu bushobozi bwawe, ukabaho neza haba ku mubiri no ku mutima.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien