M23 irashinja FARDC kwica abasivire|Jean Pierre Bemba yasabwe guhashya M23

M23 irashinja FARDC kwica abasivire|Jean Pierre Bemba yasabwe guhashya M23

 Mar 27, 2023 - 03:03

Umutwe wa M23 washishimuye itangazo rivuga ko ingabo za DR-Congo FARDC ziri kwica abasirikare mu mirwano.Nina ko kandi Abanyekongo basabye Jean Pierre Bemba uherutse kugirwa Minisitiri w'ingabo wungirije kurandura M23 nk'uko yigeze kubivuga.

Intambara ikomeje guhanganisha ingabo za Congo FARDC n'umutwe wa M23 ikomeje kubura gica, aho buri ruhande rutiteguye gutakaza urugamba.

Mu mpera z'iki Cyumweru, umutwe wa M23 wanditse itangazo ishinja ingabo za Leta kwica abaturage b'abasivire mu bice bya Busumba na Rugogwe.

M23 ikaba yaravuze ko ibitero FARDC yagabye muri ibi bice byaguyemo abasivire 17 naho abandi 14 bagakomereka bikomeye.

Ikindi kandi M23 ikaba yaratangaje ko hari n'abandi baturage baburiwe irengero, ikindi kibabaje hakaba hari ingabo za Leta zasahuye zikanasenya n'amazu y'abaturage.

M23 yasabye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC, EACRF, n’itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, gukora iperereza ku byaha birimo gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo.

Nyamara nubwo M23 ishinja FARDC kwica abaturage, bo birenze bararahira ko ibyo bintu bitabayeho.

Jean Pierre Bemba yasabwe kurimbura M23

Nyuma yaho Perezida Felix Tshisekedi agiriye ikizera Jean Pierre Bemba akamugira Minisitiri w’Ingabo wungiije, Abanyekongo bamusabye guhashya M23.

Ibi Abanyekongo babimusabye, nyuma y'uko ubwo yiyamamarizaga kuba umukuru w'igihugu muri 2019 yavuze ko natorwa azagarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bw'iki gihugu mu gihe kitarenze amazezi atandatu.

Ubwo uyu mugabo yari akimara gushyirwa muri Guverinoma nshya ya Tshisekedi, abaturage bahise bibuka isezerano yari yabahaye nubwo atatowe.

Jean Pierre Bemba Abanyekongo basaba kwirukana M23 

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byandikirwa muri DRC, benshi mu Banye-Congo batangiye kotsa igitutu Jean Pierre Bemba, bamusaba guhashya M23 bashingiye ku mvugo ye yo mu mwaka 2019.

Ku bw'ibyo Abanyekongo bari kugira bati "Twizere ko imvugo ya Jean Pierre Bemba yo mu 2019 ubwo yarimo yiyamamaza, ubu noneho abonye amahirwe yo kuyishyira mu ngiro. Natwirukanire M23 mu mezi atandatu nk'uko yabivugaga."

Nyamara nubwo bimeze gutya, abayoboke ba Jean Pirre Bemba bavuga ko ibyo Abanye-Congo bari gusaba bitashoboka kuko icyo gihe yabivuze M23 itarubura imirwano.

Magingo aya hakomeje kwibazwa uko iyi ntambara yo muri Congo izarangira nyuma y'uko ingabo za Uganda nazo zinjiye muri iki gihugu mu bice M23 yarekuye mu rwego rwo kubungabunga amahoro.