Hari ku nshuro ya 34 aya makipe yombi ahurira mu marushanwa yose ikaba inshuro ya 1 mu itsinda rya E. Aya makipe ahura mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar mu 2022. Ni kumunsi wa Gatatu w’itsinda.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Amavubi akagerageza kwiharira umupira ariko Uganda igacungira ku makosa yakorwaga n’uRwanda.
Igice cya mbere cyari kiganjemo kwigana ku mpande zombi ariko nkuko Uganda yacungiraga ku makosa yakorwaga n’uRwanda by’umwihariko bari beza ku mipira y’imiterekano ntibyasabyeko Igice cya mbere kirangira kuko Uganda yaje kubona uburyo bwiza bwo gutera kufura ku ikosa ryakozwe n’abasore bu Rwanda. Uganda iyitera neza umupira werekeza mu izamu biba igitego 1-0. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 40 w’umukino. Cyatsinzwe na Fahad Bayo.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga kuko U Rwanda rwashakaga kwishyura igitego rwari rwatsinzwe. Byakomeje kugora aba basore ba Mashami Vincent kuko yaje gukuramo Rafael York wari wakinnye umukino we wambere na Manishimwe Djabel. Fitina OMBALENGA yahaye umwanya Rukundo Denis, Kagere Meddie asimburwa na Iradukunda Jean Bertrand. Kalisa Jamil yinjiye asimbura Muhire Kevin naho Niyonzima Haruna atanga umwanya kuri Hakizimana Muhadjiri. Ibyo byose ntacyo byahinduye ku mukino kuko Uganda yakomeje kugarira neza.
Uyu mukino wagaragayemo amakarita y'umuhondo 3 yose yahawe Uganda. Ikipe ya Uganda yaherukaga gutsindira Amavubi i kigali kuwa 01 Kanamavmu 1998.
U Rwanda rwakoze ibyashobokaga ngo rubone igitego ariko biranga. Undi mukino uteganyijwe ku itariki 10 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2021 ukazabera mu gihugu cya Uganda.
