Mr Nice wizihiza isabukuru y’imyaka 43 yageneye ubutumwa abamubaye hafi mu bihe by'amage

Mr Nice wizihiza isabukuru y’imyaka 43 yageneye ubutumwa abamubaye hafi mu bihe by'amage

 Aug 10, 2021 - 06:52

Nice Mkenda wamamaye nka Mr Nice yageneye ubutumwa abafana be ariko by’umwihariko abaturage bo muri Kenya bamubaniye neza kuva yahimukira. Yiyemeje gutura muri Kenya bitewe nuko bamwakiriye neza kandi bakamwereka urukundo.

Yanditse ati:”Ndishimye kuba ntuye muri Kenya, nujuje imyaka 43 nkaba ndi mu gihugu mfitemo abavandimwe na bashiki bange. Nkunda iyo mumvuga ariko mutancira urubanza nukuri ndabashimiye ba nyakenya murankunda”. Mr Nice ni we wamenyekanishije Bongo Flava ya Tanzania. Yaje kwimukira muri Kenya ahita ahatura ndetse ni naho akorera ubucuruzi bw’imiziki kuko yahashinze inzu itunganya indirimbo. Yashinze ishuri ryigisha umuziki ryitwa’’ TakeU music empire”.

Mr Nice ni we wamenyekanishije Bongo Flava ya Tanzania

Yigisha abahanzi bakizamuka uko bacuruza ibihangano byabo. Ikindi kandi atoza abatunganya indirimbo (Audio producers) n’abashaka kuba abanditsi beza b’indirimbo.
Mr Nice afite abana batatu, akaba yashimiye abantu bose bamuteye akanyabugabo igihe Atari mu bihe byiza. Yanditse ati:’’Isi yarahindutse, umuziki warahindutse ntukimeze nkuko twawukoraga mu myaka yacu, rero gufasha abahanzi bakizamuka kumenya uko babyaza impano zabo umusaruro nibyo binshimisha”. Mr Nice yashimiye abashoramari bamubaye hafi ubwo yari ari mu bibi. Uwahoze ayobora umujyi wa Nairobi bwana Mike Sonko ari mu bo yashimiye bamuhora hafi. Ati:’’Benshi mu bo nkorana nabo bahoze ari abafana bange ariko ubu tubanye neza kandi ibikorwa dukorana bigenda neza”.