Edouce Softman yasohoye indirimbo  yise “Rasta “ anakomoza kuri Bushali-Video

Edouce Softman yasohoye indirimbo yise “Rasta “ anakomoza kuri Bushali-Video

 Oct 25, 2021 - 14:16

Umuhanzi uri mu bamaze igihe kitari gito, Edouce Softman yasohoye indirimbo nshya yatangaje impamvu adasohora indirimbo buri gihe.

Edouce Softman aganira na Thechoicelive yagize ati "Indirimbo nshya Rasta ni Indirimbo ifite kinini igiye kongera ku izina ryange". Edouce Softman twamubajije impamvu Indirimbo ashyiramo igihe kinini kugirango asohore indi aravuga ati “Umuhanzi arakura kuko umuziki ni nk’ishuri aho umuntu ava mu mwaka umwe akimukira mu wundi rero iyo umaze igihe mu muziki uba uzi igikenewe n’igihe gikenerewe ku isoko rero igituma nshyizemo igihe ni ukugirango nkore ibintu bitandukanye nibyo nakoze".

Edouce Softman akomeza avuga ati “Nari nkeneye gufata umwanya nkatekereza ku mishinga myinshi narimfite nkanakora Album yange ikarangira kuko sinjya nkorera ku gitutu kuko nta hangana mba ndimo".

Edouce Softman yakomoje ku mpamvu atagikora indirimbo nshyinshi nka mbere ati”Nari nkeneye gushaka abafana cyane ariko ubu nkeneye guhaza ibyifuzo by’abafana namaze kubona".

Yanavuzeko atemeranya n’abavuga ko umuhanzi azima kuko umuhanzi ahora ari umuhanzi igihe cyose yasohora indirimbo kandi igakundwa ati”Ahubwo umuhanzi ashobora gufata umanya akitekerezaho bitewe naho ashaka kwerekeza umuziki we kuko umuziki kugirango haze umuhanzi mushya ntibisaba ko hari uvamo".

Edouce Softman yatubwiyeko indirimbo ye nshya Rasta iri kuri Album ye yamaze kurangira impamvu yabanje gusohora iyi ndirimbo ni uko iri muzihagarariye izindi kuri iyi Album.

Edouce Softman yabajijwe umuhanzi mushya akunda avugako abahanzi bose abakunda ariko by’umwihariko Bushali niwe ubari imbere nubwo hari n’abandi beza nkaba Juno Kizigenza, Confy n’abandi.

Indirimbo ya Edouce Softman yise Rasta amajwi yakozwe na Element (Eleeéh) naho amashusho akorwa na The Benjamin.

Edouce Softman ati "Impamvu nahisemo The Benjamin nuko twakoranye kuva kera".

Reba Rasta Indirimbo ya Edouce Softman