Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy na Butera Knowless ni abahanzi bahagarariye u Rwanda mu bihembo bikomeye ku mugabane wa Africa. Africa Magazine Muzik Awards &Music Festival bizwi cyane nka Afrimma. Ibi bihembo bihuriza hamwe abahanzi bitwaye neza muri Africa kurusha abandi bigategurirwa muri Amerika.
Harimo ibice byinshi by’abahatana. The Ben na Meddy bahuriye mu cyiciro cy’abahanzi beza b'abagabo muri Africa y’iburasirazuba. Umuhanzikazi Butera Knowless ari mu cyiciro cy’abanzikazi beza muri Africa y’iburasira zuba.
This is love ya Rema afatanyije na The Ben iri Mu zakunzwe kuva yasohoka, My Vow ya Meddy yaciye agahigo ko kuzuza miliyoni y'abayirebye mu gihe gito muri muzika nyarwanda. Ni mu gihe Butera knowless afite Umuzingo (Album) InzOra ikunzwe cyane.
