Umunyeshuri wa Kaminuza yishe umukunzi we nawe yijomba icyuma

Umunyeshuri wa Kaminuza yishe umukunzi we nawe yijomba icyuma

 May 1, 2023 - 09:09

Muri Kenya Umunyeshuri wo muri Kaminuza yishe mugenzi bari mu icumbi ry'abakobwa kubera amakimbirane mu rukundo.

Umunyeshuri wo mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza ya Eldoret mu gihugu cya Kenya yateye icyuma umukunzi we ubwo bari mu icumbi ry'abakobwa riri hafi y’Ikigo nyuma y’amakimbirane ashingiye ku rukundo.

Ibi byabereye ku macumbi aherereye muri Centre ya Sogome yegeranye na Kaminuza Eldoret ku muhanda wa Eldoret-Ziwa.

Polisi icyekaka ko ibi bintu byabaye kuri iki Cyumweru gishize, byatewe n’urukundo rurimo abantu batatu rwatumye abo banyeshuri bombi batongana igihe runaka mbere y’ubwicanyi nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Star cyandikira muri Kenya.

Ucyekwaho icyaha akaba yitwa Elikana Kiplagat Korir nawe akaba yaje kugerageza kwiyahura yitera icyuma mu gatuza nyuma yo kwica umukunzi we ariko aratabarwa ajyanwa mu bitaro.

Magingo aya Abapolisi bashinzwe ubugenzacyaha ( DCI ) barimo gukora iperereza ku byabereye muri iri cumbi risanzwe ari iry’abanyeshuri b’abakobwa.

Umuyobozi wa polisi muri Soy, Henry Zuma, yatangaje ko ukekwa nawe ameze nabi ndetse yahise ajyanwa mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital kugira ngo avurwe.

Umuyobozi wa Polisi ati: “Abapolisi bacu basuye aho hantu bakuramo umurambo. Iperereza rirakomeje ”,

Zuma yavuze ko nyir’amacumbi yihutanye ukekwaho icyaha mu bitaro nyuma yo kwinjira ku ngufu muri iyo nzu yari irimo imvururu.

Ati: “Twabuze umukobwa ukiri muto cyane nyuma y’ibikekwa ko ari inyabutatu y’urukundo. Ukekwaho icyaha washatse kwiyahura yitera icyuma yakoresheje, yahise ajyanwa mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital (MTRH) kugira ngo avurwe. ”

Abapolisi bashinzwe iperereza bakaba babonye icyuma cyo mu gikoni cyuzuyeho amaraso ahakorewe ubwicanyi.