Icyamamare mu uruhando rwa muzika y’isi Usher Raymond yatangaje ko yibarutse umwana w’ubumuhungu we n’umukunzi we Jennifer Goicoechea.
Ku ifoto y’uruhinja yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yanditseho ati”Muraho nitwa Sire Castrello Raymond, ndi mushya mu muryango wa Raymond. navutse taliki 29 nzeri 2021 saa 06:42 z’amanywa mvukana ibiro birindwi. munyumve cyangwa munyite A.k.a Ra Ra.
View this post on Instagram
Usher Raymond n’umukunzi we Jennifer Goicoechea bahaye ikaze umwana wabo wa kabiri w’umuhungu banerekana ifoto ye. Umukunzi we Jennifer Goicoechea yamusubije ati"Intsinzi yabonetse".
Uyu muryango watangiye kubana kuva Ukwakira 2019 bibarutse umwana wabo wa kabiri nyuma yuko bari bibarutse imfura yabo y’umukobwa 2020 witwa Sovereign Bo Raymond biyongera kubana babiri. Usher asanzwe afite abahungu yabyarange n’uwahoze ari umugore we Tameka Foster bashakanye 2007 bagatandukana mu 2009 aribo Usher V Raymond uzwi nka Cinqo na Navyd Raymond. Usher Raymond yatangaje ko bishimiye abana babo bombi kandi bumva bafite urukundo rwinshi.
