Ese Genocide iterwa ni iki?

Ese Genocide iterwa ni iki?

 Apr 10, 2023 - 11:04

Genocide yabaye mu Rwanda ndetse n'izindi zose zabaye ku isi, hari zimwe mu mpamvu zatumye habaho izo Genocide.

Mu mwaka wa 1994, nibwo mu Rwanda hatangiye Genocide mu kwezi kwa kane itewe n'ubuyobozi bubi bwariho muri icyo gihe.

Abarenga miliyoni bazize uko bavutse, bazira ibyaha batakoze ndetse batari gushobora kwirinda.

Uretse kandi no mu Rwanda, hari izindi Genocide zabaye ahandi hantu hatandukanye nka Genocide yakorewe abayahudi, n'zindi zitandukanye. 

Zimwe mu mpamvu zitera Genocide. 

1. Ingengabitekerezo

Iyo abantu bafite ingengabitekerezo bakabasha kuyinjiza mu bandi bantu, bituma bakora Genocide doreko byose bijya gutangira ari uko habanje kubaho ingengabitekerezo.

2. Amacakubiri

Iyo mu bantu hatangiye kuzamo amacakubiri, bamwe mu bantu bashobora kwishyira hamwe bagategura Genocide bikarangira kandi ishyizwe mu ngiro.

3. Ubuyobozi bubi

Uhereye no kubyabaye mu Rwanda kubera ubuyobozi bubi, ni imwe mu mpamvu yatumye habaho Genocide yakorewe abatutsi kubera ko byose byategurwaga Ubuyobozi bureberera ndetse bunafasha abayitegura.

4. Gupfobya Genocide 

Bamwe mu bantu batifuza kwigira ku byabaye, batari bamenya agaciro ko guha ubukana Genocide ikwiye, nibo bashobora kwishora mu bikorwa byerekeye gukora Genocide kuko batumva ingaruka n'ububi bwayo.

5. Kutibuka

Mu muhango wo kwibuka abazize Genocide, habamo gutanga amasomo ku bana baba batazi uko Genocide yabaye ndetse n'uko yateguwe. Mu gihe cyo kwibuka iyo hatabaye kwigisha urubyiruko ububi n'imitegurire ya Genocide, bishobora kuzatuma hongera kubaho Genocide.