Apr Fc iherutse kwinanirwa yerekeje muri Tunisia

Apr Fc iherutse kwinanirwa yerekeje muri Tunisia

 Oct 19, 2021 - 15:36

Apr Fc yerekeje mu gihugu cya Tunisia gukina umukino wo kwishyura na Étoile Du Sahel.

Apr Fc ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafrica yamaze guhaguruka yerekeza muri Tunisia aho igiye gukina umukino wo kwishyura. Ni nyuma yuko Apr Fc na Étoile Du Sahel zari zanganyirije I Kigali igitego 1-1.

Apr Fc yanganyije na Étoile Sportive Du Sahel igitego 1-1 nyuma yuko abatari bake batayiciraga akarurutega kuko bumvagako uyu mukino izawutsindwa.

 Apr Fc yahagurutse mu Rwanda ijyanywe n’indege ya Quatar Airways aho iyi kipe iri bunyure muri Uganda Entebbe igakomereza muri Quatar I Doha ikabona kugera I Tunis aho bazasakiranira.