Abasirikare bakuru 9 ba FARDC bagiye muri M23

Abasirikare bakuru 9 ba FARDC bagiye muri M23

 Apr 24, 2023 - 04:59

Mu mpera z'icyumweru nibwo Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya Girikare, yeretse itangazamakuru Abasirikare bakuru batorotse igisirikare cya Leta FARDC bakaza kwiyunga kuri M23.

Ni Abasirikare bagera ku icyenda harimo babiri bafite ipeti rya Coloneri, batatu bafite ipeti rya Liyotona Koloneri n’abandi bagera kuri bne bafite ipeti rya Majoro.

Nyuma yo kwivuga amazina naho baturutse, aba basirikare bavuze icyatumye batoroka igisirikare cya Leta FARDC bakiyunga ku mutwe w’Inyashaymba za M23.

Col Nsabimana Mwendagabo Samuel: yahoze akorera muri Etat maj y’ingabo za FARDC i Kinshasa. Avuga ko yatorotse FARDC “kubera ivangura rikorerwa Abavuga Ikinyarwanda “. Yongerao ko ari Umunye-Congo wo mu bwoko bw’Abahutu ndetse ko byari bikomeye kugira ngo abashe kugenda ikirometero kimwe ataritwa Umunyarwanda wo muri M23 .

Col Nsabimana avuga ko muri FARDC, barimo gukoresha inzego z’ubutabera bwa gisirikare kugira ngo barenganye abavuga Ikinyarwanda bari muri izo ngabo.

Col Byinshi Moise: Ni Umunyamulenge wahoze muri Regiyo ya 34 y’Ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru . Avuga ko yatorotse FARDC kubera akajagari kabarizwamo.

Col Byinshi, avuga ko yasanze FARDC ari igisirikare kidakora cyinyamwuga ndetse cyikitwara nkaho atari icya Leta ,bitewe n’uko iki gisirikare cyamaze kwivanga n’Inyeshaymba za FDLR ,Nyatura,Mai Mai Kabido, abitwa “Wabazalendo” n’abandi. Yemeza ko ibyo byatumye asanga FARDC itakiri igisirikare cya Leta ahitamo kwisunga Umutwe wa M23.

Lt Col Muhire Alex: Yahoze muri Regiyo ya 34 y’ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y ‘Amajyaruguru . Avuga yahisemo gutoroka FARDC, kubera ubwicanyi no gufunga Abatusti bya hato na hato bazira ubusa .

Akomeza avuga ko kenshi mu mujyi wa Goma n’ahandi , iyo basanze uvuga Ikinyarwanda ushobora gufungwa cyangwa ugahohoterwa. Yatanze urugero rw’Abatutsi bafungiwe muri gereza ya Munzenze iherereye mu mujyi wa Goma we yemeza ko bazira akarengane, batawe muri yombi bazira uko basa.

Lt Col Ndabagaza Bihogo Oscar: Yahoze muri Regiyo ya 33 y’Ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y yAmajyepfo akaba yari ayoboye batayo mu gace ka Ziraro . Avuga ko yatorotse FARDC akisunga M23 , kubera ibibazo by’ivangura yahuye nabyo.

Lt Col Amndala Kabengele Dieudone: Yahoze mu ngabo za FARDC zikokorera mu mujyi wa Kinshasa.

Yagize ati:”Ndi hano muri M23 nk’umusirikare wifuza impinduramatwara muri DRC. Ndi Umuluba w’Ikisangani.Nasanze ibyo M23 irwanira birimo kurwanya ivangura ari ukuri."

Maj Serugaba Rwahura Alexandre: Yohoze muri Regiyo ya 33 y’ingabo za FARDC. Avuga ko yatorotse FARDC ajya muri M23 bitewe n’Imyifatire idahwitse y’izi ngabo we avuga ko iteye Impungenge.

Maj Bwiza Mudakumirwa :Yahoze mu ngabo za FARDC zikorera i Kitona .Avuga ko yakomeje kwitegeza akarengane gakorerwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda muri teritwari ya Masisi , maze ahitamo gutoroka FARDC yisunga M23 kugirango yifatanye nayo mu kurwanya ako karengane.

Maj Nsenga ngiruba Claude: yahoze muri Regiyo ya 34 y’Ingabo za FARDC. Avuga ko yabonye ibibi biri gukorwa na FARDC birimo kurenganya, Abatutsi ahitamo kujya muri M23.

Ati:”Ndi umututsi ukomoka I Masisi. Aho najyaga hose barebaga isura yanjye bakabinziza. Ndetse na bagenzi banjye twakoranaga hari abishwe abandi barafungwa bazira uko basa. Nabonye za Mai Mai n’Abamerisoneri bari muri hoheri Linda, baza ngo tujyane k’urugamba."

Maj Murenzi Ngirumatse Vedaste:Yahoze muri Regiyo ya 34 y’Ingabo za FARDC. Avuga ko “yavuye muri FARDC kubera ivangura moko n’ubwicanyi buru gukorwa i Minembwe, Masisi, Ituri kandi ugasanga guverinoma ya DRC ntacyo biyibwiye.”

Akomeza avuga ko nawe, iryo vangura n'akarengane byamugezeho kuko yamaze imyaka itanu akorera muri Kivu y’Amajyaruruguru , yarimwe uburengenzira bwo kujya gusura umurayngo we uri i Bukavu.