Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru hari ibindi agiye gukora.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, Kwizera Olivier yemereye imwe mu ma televiziyo akorera kuri murandasi ko yisubiyeho kuri iki cyemezo.
Uyu mukinnyi bikaba byaravuzwe ko ashobora gukinira ikipe ya APR FC, ni mu gihe umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports ikipe imwifuza bazavugana.
Amasezerano ye ubundi ateye ate? Avuga iki?
Amasezerano ya Kwizera Olivier ari mu rurimi rw’igifaransa, aho uyu munyezamu agongwa n’ingingo ya 3 agace ka mbere n’aka kabiri.

Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 asinya umwaka umwe. Ingingo ya 3 agace ka mbere(3.1) y’amasezerano ye ivuga ko asinye umwaka(amezi 12) atari umwaka w’imikino (season), aya amasezerano akaba agomba gukurikizwa guhera igihe shampiyona izatangirira(shampiyona yatangiye mu Kuboza 2020 nubwo yasubitswe ariko amasezerano nibwo yatangiye kubahirizwa), bivuze ko amasezerano ya Kwizera ari bwo yatangiye kugira agaciro. Umwaka we yasinye uzarangira mu Kuboza 2021. Iyo urebye agace ka kabiri k’iyi ngingo ya 3(3.2) kavuga ko mu gihe umwaka we uzaba urangiye aya masezerano azahita yiyongeraho undi mwaka bidasabye ibindi biganiro bikaba muri condition yakoreragamo (renouvelable automatiquement en même condition). Aha bivuze ko amasezerano ye azahita yiyongera bidasabye ko habaho kwicarana kw’impande zombi ngo baganire ku masezerano mashya ahubwo Kwizera azakomeza akazi ahabwa ibyo yahabwaga niba ari ibihumbi 800 yahembwaga azakomeza abihembwe, niba ari miliyoni 7 yahawe asinya nizo azahabwa kuri uwo mwaka. Bivuze ko amasezerano ya Kwizera Olivier azarangira mu Kuboza 2022.
