South Africa : Yanga yasezeweho bwa nyuma

South Africa : Yanga yasezeweho bwa nyuma

 Aug 26, 2022 - 12:25

Byitezwe ko umubiri we ugezwa mu Rwanda ku wa 27 Kanama 2022 saa moya za mu Gitondo.

Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo basezeye bwa nyuma kuri Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga. Yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi.

Umuhango wo gusezera Nkusi ku Banyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, wabaye kuri uyu wa 26 Kanama 2022.

Ni umuhango witabiriwe n’inshuti z’umuryango wa nyakwigendera zituye muri icyo gihugu, aho yaguye yagiye gusura umugore we uhakorera.

Byitezwe ko umubiri we ugezwa mu Rwanda ku wa 27 Kanama 2022 saa moya za mu Gitondo.

Yanga yasezeweho bwa nyuma (social media photo) 

Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, inshuti n’umuryango wa Yanga bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe, uzabera mu Bugesera aho yari atuye.

Biteganyijwe ko Yanga azashyingurwa ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.