Uganda: bazizihiza imyaka 60 bafite umuziki uri kwerekeza aho umuyaga uwuganisha

Uganda: bazizihiza imyaka 60 bafite umuziki uri kwerekeza aho umuyaga uwuganisha

 Jul 17, 2022 - 11:34

Uganda iri kwizihiza imyaka 60 yigenga. Ni imyaka 60 bafite umuziki washinze imizi none uri kugenda ukendera doreko nta ngamba zifatika zo gukomeza kuwusigasira zihari.

Uruganda rw’imyidaduro rwa Uganda (Music and entertainment) rushyirwa ku mwanya wa Gatatu muri Afurika nyuma ya Nigeria na Afurika y'epfo. Uganda ituwe na miliyoni 47.124. Habariwa ubwoko bw’abaturage busaga 65 (ethnic groups and tribes). Benshi muri twe twakuze twumva umuziki w’abagande. Nyakwigendera Jay Polly hari indirimbo aririmbako ya miziki ya ba Juliana Kanyomozi yari yarifatiye abanyarwanda none bayikubise inshuro. Nibyo inaha utarumvaga imiziki ya Uganda, Rhumba ya Kongo, injyaruwa za Kenya, Afrobeat yo muri Nigeria, Indirimbo z’igihinde yabaga ari kwiyumvira iz’abanyaburayi, Amerika na Reggae, Dance Hall na ziriya zo mu birwa bya Carrebean.

 

Uganda ituwe na ya moko menshi navuze asaga 65 ariko abiganza ni abo mu bwoko bwitwa “Baganda”. Hari abandi bitwa Banyankore, Bakonzo, Batoro, Banyoro n’andi moko ntarondoye.

Aba rero mu binyejana bibiri bishize nibo bagena ubwo bw’umuziki Uganda igomba gukora. Ubwoko bw’umuziki bukomoka kuri gakondo yabo bwitwa Kadongo Kamu waturutse kuri gakondo ya Kiganda (Kiganda Music).

Uganda ikibona ubwigenge yahise iteza imbere umuziki witwa Kidandali ujya kumera neza nka Afrobeat yo muri Nigeria.

 

Uganda igiye kwizihiza imyaka 60 y’ubwigenge n’iterambere ry’umuziki ariko aho berekeza hateye urujijo

 

Kuri ubu Uganda nta bwoko bw’umuziki ifite. Muri make bajya aho bigeye. Spice Diana ati:”Twahoze dufite Kandongo kamu ariko byarahindutse. Abakiri bato bakora imiziki itandukanye bitewe n’igezweho. Ntakubeshye nta zina dufite ry’umuziki wacu. ibyadutse byose turakora”.

 

Aya magambo ya Spice Diana araca amarenga y’aho berekeza mu myaka iri imbere. Umuziki wa Uganda umeze nk’ibendera riguruka bitewe n’aho umuyaga uryerekeje.

 

Hashize imyaka 12 muri Uganda bategura ibitaramo binini n’amaserukiramuco mpuzamahanga. Ni Talemt Africa Group kuri iyi nshuro igiye gutegura Afropalooza guhera ku itariki 7 kugeza ku itariki 9 Ukwakira uyu mwaka. Bizabera I Lugogo Cricket Oval mu murwa mukuru wa Kampala.

Iri serukiramuco rizaba rigamije kumurikira isi ubukerarugendo bwa Uganda. Hazaba hizihizwa imyaka 60 Uganda yikuye mu bukoloni bw’Abongereza. Ni iserukiramuco rizahuruza ibihumbi by’abakunda umuziki n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo kurya, kubyina, ibifite aho bihuriye n’umuco n’ibindi.

Abavanga imiziki (Djs), abanyarwenya, abahanzi n’abandi bazaba babukereye mu gususurutsa abazitabira. Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu rikazaha akazi abahanzi n’abafite aho bahuriye n’ubuhanzi barenga 60. Bano bahanzi barimo abakanyujijeho, abagezweho n’abari gushaka ubwamamare.

Umuyobozi wa Talent Africa Group bwana Aly Allibhai yasobanuye ko hari abahanzi bamaze guhabwa akazi ku buryo bamaze no kwishyurwa.

 

Nigeria ikomeje kwifatira isoko ry’umuziki hirya no hino ku isi

Rema azaba ari umuhanzi mukuru mu gihugu kirimo Jose Chameleone umaze imyaka 32 akora umuziki. Ariko na none birumvikana kuko Jose Chameleone akora Reggae na Afrobeat. Iyi Afrobeat ntabwo yayikora neza kurusha Rema umaze imyaka 3 aririmba ya njyana y’iwabo. Bamwe mu bahanzi bazafatanya na Rema barimo Spice Diana, Maddox Sematimba, Cindy, Lilian Mbabazi, Navio, The Mith, Ragga Dee, Beenie Gunter, Sandra Nansambu, DJ Zato, Janzi Band, Salvado, Sheila Salta n’abandi ntarondoye. Uyu Rema uzaba uyoboye iri serukiramuco yavutse mu 2002 bamwe mu bahanzi barimo Ragga Dee bari baranditse izina mu muziki. Lilian Mbabazi yatangiye umuziki mu 2004 Rema yari afite imyaka 2 y’amavuko. Raga Dee w’imyaka 54 watangiye umuziki mu 1988 azaba ari umuhanzi muto noneho Rema wamamaye mu 2019 azaba ari umuhanzi mukuru. Aha naho bakwiriye kureba ikibura bakagikosora kuko barinjiriwe byararangiye.

Imyaka 60 yo kwigenga no guteza imbere muzika ya Uganda

Buri munsi hazajya haba hari inkuru zitandukanye zerekana urugendo rwa muzika ya Uganda ariko biteye isoni kuba umuhanzi mukuru atari umugande ahubwo akaba Rema. Birashobokako Leta ya Uganda yarangaye ntiyubake uruganda rutanga ikizere mu myaka iri imbere none abahanzi baho bari guhabwa intica ntikize ndetse bagashyirwa ku byapa byamamaza ibitaramo bari inyuma y’abo baba bavuye hanze. Jose Chameleon yigeze kwanga kujya ku cyapa cyamamaza igitaramo yari kumwe na Wizkid wari umuhanzi mukuru. Iki gihe byaciye igikuba ndetse biteza intugunda doreko Jose Chameleon yasaga nukanguye abandi bahanzi bari gusuzuguzwa bariya bo mu bindi bihugu. Uwavugako umuziki wa Uganda uri kugana mu nzira itazwi idaharuye kandi idatanga ikizere ntiyaba abeshye.