Mu kiganiro kihariye yahaye thechoicelive yagize ati:”Diamond Platnumz mu kiganiro twagiranye turi gusangira amafunguro yambwiye ko yifuza umugore w’umunyarwanda cyane”.
Mutesi Jolly yanahishuye ko atigeze abona Diamond Platnumz asoma ku nzoga. Ati:”Ahantu twari turi hari muri Rasitora, twakinnye indirimbo z’abahanzi nyarwanda mbona barazikunze iza ba Bruce Melodie, Davis D ,Meddy n’abandi nabonye anyway Pepsi nta bisindisha nigeze mbona anywa”. Akomeza abara inkuru y’uko uyu muhanzi yasanzwe hanze y’umuziki ari umuntu utuje ucisha make cyane.
Kurikira ikiganiro wumve urugendo rwose yagiriye muri Tanzania, uko yasangiye na Diamond Platnumz,