Uyu muhanzi ujya kuririmba nka Rayvanny abanya-Tanzania baramwakiriye ndetse baramushyigikira ku buryo bugaragazwa n’imibare.
View this post on Instagram
Mu kwezi kumwe gusa uyu muhanzi yabashije kuza ku rutonde rw’abahanzi bashya bahatanira ibihembo bitangirwa muri Amerika byitwa Africa Entertainment Awards USA (AEAUSA).Ni mu cyiciro kitwa AEA USA Best New Comer (Nominee). Uyu muhanzi ku mbuga zicururizwaho imiziki amaze kwigwizaho igikundiro.
Kuri Boomplay yumvishwe inshuro zigera kuri miliyoni enye (4,000,000 boomplay streams).
View this post on Instagram
Ari ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bo muri Tanzania kuri urwo rubuga rwa Boomplay. Mu kwezi kumwe yujuje ibihumbi 100 by’abamukurikira kuri Instagram (100k followers).
Ikindi kandi mu kwezi kumwe amaze kugira views miliyoni enye kuri YouTube (Total about views).
Yaje ku mwanya wa cyenda mu bahanzi 10 barebwe cyane kuri YouTube mu kwezi kwa 10.
Reba hano indirimbo iheruka yakoranye na bosi we Rayvanny