Perezida Kagame yakiriye umwe mu bayobozi ba Banki y'Isi

Perezida Kagame yakiriye umwe mu bayobozi ba Banki y'Isi

 Jun 17, 2023 - 02:54

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wungirije wa Banki y'Isi muri Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo.

Kuri uyu wa 16 Kamena, nibwo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Dr. Victoria Kwakwa, Umuyobozi wungirije wa Banki y'Isi ushinzwe Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo.

Abayobozi bombi bakaba baganiriye kuri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ndetse na gahunda ya Banki y'Isi yo guha umwihariko ishoramari ry'abikorera no kugabanya ubukene. 

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Dr. Victoria Kwakwa, Umuyobozi wungirije wa Banki y'Isi ushinzwe Afurika y'Iburasirazuba n'iy'Amajyepfo.

Dr. Victoria Kwakwa, yaganiriye na Perezida w'u Rwanda mu gihe ku munsi wo ku wa Kane yari yasuye imishinga yo mu Turere twa Burera na Nyabihu, areba uburyo inkunga iyi banki igenera u Rwanda ikoreshwa.

Mu karere ka Burera, mu murenge wa Rwerere, yasuye ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.

Mu myaka 10 ishize, abatuye Akarere ka Burera bari bafite umuriro w'amashanyarazi bari ku gipimo cya 7.9% ariko ubu bari kuri 69% nk'uko Umuyobozi w'aka karere Uwanyirigira Marie Chantal abivuga.

Ari nako kandi yasuye umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu by’umwihariko uduce twagizweho ingaruka n’ibiza by’imvura biheruka mu kwezi gushize kwa Gicurasi.

Dr Kwakwa yishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera

Hagati aho Banki y’isi ikaba ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo uburezi, ubuhinzi, n’ibikorwaremezo.

Ikindi kandi Kwakwa yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo bibafasha mu iterambere.

Ibi yabigarutseho nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa 5.

Tubibutse ko uyu muyobozi yaherukaga mu Rwanda mu myaka 14 ishize, akaba avuga ko yishimiye ibimaze kugerwaho mu Rwanda.