Intambara yeruye yatangiye ku Burusiya na Ukraine

Intambara yeruye yatangiye ku Burusiya na Ukraine

 Feb 24, 2022 - 02:21

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije ibitero kuri Ukraine ndetse aburira ibindi bihugu byose ko ikigerageza kwitambika ibikorwa by’igihugu cye, kiza guhura “n’ingaruka kitigeze kibona na rimwe”.

Ibitero by’u Burusiya byatangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe ku masaha yo mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Hari nyuma y’ijambo Putin yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu cye avuga ko gitangiye intambara kuri Ukraine mu guharanira uburenganzira bwacyo.

Mu gihe yavugaga ibyo, ibisasu byahise bitangira kumvikana mu mijyi itandukanye ya Ukraine uhereye no mu Murwa Mukuru Kyiv n’ahandi nka Kharkiv.

Mu ijambo rye, Putin yashinje ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi biyishyigikiye ko byakomeje kwirengagiza ubusabe bwe bwo kubuza Ukraine kwinjira muri NATO.

Mu gihe Ukraine yari kwemera ubwo busabe, ngo u Burusiya bwari bwemeye kuzayicungira umutekano ku buryo nta kintu na kimwe cyayihungabanya.

Mu ijambo rye, Putin yagize ati “ Hari impamvu zidusaba gufata imyanzuro ya ngombwa kandi y’ako kanya. Abaturage bo muri Repubulika ya Donbass batabaje u Burusiya basaba ubufasha.”

“Ku bw’iyo mpamvu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 51 y’amahame ya Loni, bikagenwa kandi n’amahame hamwe n’amasezerano y’ubuvandimwe n’ubushuti dufitanye na Repubulika ya Rubanda ya Donetsk na Lugansk, nafashe umwanzuro wo kugaba ibitero byihariye by’ingabo.”

Uyu mugabo uri mu batavugirwamo ku Isi, yavuze ko nta gahunda igihugu cye gifite yo kwigarurira Ukraine cyangwa kugenzura ubutaka bwayo ahubwo icyo ashaka ari uko icyo gihugu gihagarika kugendera ku myitwarire imeze nk’iy’aba-Nazi.

Yagaragaje kandi ko ibizava byose muri iyi ntambara, bikwiriye kuzirengerwa n’ubutegetsi bubi bwa Ukraine bwinangiye.

Ibinyamakuru bitandukanye, byavuze ko ubwo Putin yavugaga iryo jambo, ingabo ze ziri hirya no hino ku mipaka ya Ukraine zahise zitangira kwinjira muri Ukraine zihuta.

Ku rundi ruhande, Ukraine yahagaritse ingendo zose z’indege za gisivile zinjiraga mu gihugu ndetse yari yanatangaje ko mu gihugu hagiye gushyirwaho ibihe bidasanzwe.

Mbere y’uko Putin atangiza urugamba, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yari yatangaje ko igihugu cye gishaka amahoro ariko ko nikivogerwa kizirwanaho.

Ati “Abaturage ba Ukraine na Guverinoma ya Ukraine barashaka amahoro. Ariko niduterwa, nihagira ushaka kudutwara igihugu cyacu, ubwisanzure bwacu, ubuzima bwacu, ubuzima bw’abana bacu, tuzirwanaho. Nudutera, uzatubona mu maso ntabwo uzatubona mu mugongo.”

Iyi ntambara iteye abantu ubwoba kuko ishobora kuba iya gatatu y’isi yose nyuma y’ebyiri zatejwe n’Abadage.

Perezida w’u Burusiya akimara kuvuga ijambo hatangiye kumvukana ibisasu;Net photo)