U Burusiya bwasezeranyije Tsunami kilimbuzi  USA

U Burusiya bwasezeranyije Tsunami kilimbuzi USA

 Feb 13, 2023 - 09:04

Mu gihe Leta zunze ubumwe z'Amerika zikomeje gufasha Ukraine mu ntambara n'u Burusiya, Moscow yihanangirije USA, ibabwira ko u Burusiya buzabateza Tsunami kilimbuzi

Muri iki Cyumweru nibwo Dmitry Medvedev Umujyanama mukuru wa Krimlin, yatangaje ko u Burusiya butatsindwa intambara ngo birangire gutyo.

Yakomeje avuga ko ibihugu birimo Amerika, bizaterwaho ibisasu byazana umutingito mu mazi y'inyanja. Ibyo bisasu byiswe "poseidon."

Misile za Poseidon zikaba ari misile karahabutaka zitwara n'ubumara kimbuzi.

Izi misile iyo zirashwe mu mazi zizamura ibinyabuzima byose byo mu mazi, kandi amazi y'inyanja akazamuka akamera nka Tsunami.

Ubwato bw'Abarusiya belgorod bwapakiwe misile kilimbuzi za poseidon

Bitewe n'ubukana ibi bisasu bizamurana amazi y'inyanja, byemezwa ko bitewe ku nkombe z'Amerika mu minota itarenze itanu, igihugu hafi ya cyose cyakisanga mu nsi y'amazi.

Medvedev abitangaje nyuma y'uko ubwato bw'Abarusiya belgorod bwapakiwe izo misile buzerekeje ahantu mu nyanja hataramenyekana.

Icyatumye u Burengerazuba bw'isi bushya ubwoba, ni uko ubwato bwapakiwemo izo misile bugendera ku mucanga w'inyanja kandi Amerika nta radari ifite zabasha kubona ubwo bwato.

Dmitry Medvedev Umujyanama mukuru wa Krimlin 

Medvedev ubwo yihanangiriza ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi abicishije kuri telegram,yavuze ko u Burusiya budashobora narimwe gutsindwa kandi bubitse intwaro nkizo.

Nyamara Amerika nayo itangaza ko u Burusiya bubikinishijeho gato, nta minota myinshi yashira u Burusiya butaragwirwaho n'ishyano kilimbuzi kubera ko ibihugu byegereye u Burusiya, OTAN yahashyize intwaro kilimbuzi.