Covid-19: Umuntu wanduye yateje igihugu cyose guma mu rugo

Covid-19: Umuntu wanduye yateje igihugu cyose guma mu rugo

 Aug 17, 2021 - 09:17

Muri New Zealand bashyizwe muri guma mu rugo kubera umuntu umwe wabonetse wanduye covid-19.

Ikinyamakuru Bloomberg Business cyatanagaje  ko Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Madamu Jacinda Ardern yashyize ighugu cyose muri guma mu rugo y’iminsi itatu kubera umurwayi umwe wa Covid-19 wagaragaye mu mujyi wa Auckland.

New Zealand ni igihugu kigizwe n’ibirwa gusa dore ko kiri no mu nyanja ya Atlantic, kikaba gituranye na Australia. Gituwe na miliyoni Eshanu (5) z’abaturage kandi gifite ubukungu bwifashe neza . Covid-19 icyaduka nacyo nticyasigaye icyokora nticyahwemye gufata ingamba zikaze ku buryo cyazaga mu bihugu biri imbere mu guhashya icyorezo cya covid-19.

Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Madamu Jacinda Ardern

Mu cyumweru dusoje nibwo minisitiri w’ubuzima muri icyo gihugu yari yavuze ko abaturage nibatitonda ubwoko bwa Covid-19 bushya buzwi nka Delta buzagera mu gihugu nta mahitamo yandi azaba ahari uretse guma mu rugo.

Uyu munsi mu masaha ya mu gitondo nibwo inkuru yabaye kimomo ko minisitiri w’intebe w’iki gihugu ashyizeho guma mu rugo y’iminsi itatu mu gihugu hose naho Auckland ikaguma mu rugo mu gihe kingana n’iminsi irindwi Kubera umugabo bari gukekaho ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Delta.

Iyi ndwara yagaragaye ku mugabo utarakingiwe uri mu myaka 50 nubwo atatangajwe izina. Ashley Bloomfield Ushinzwe ubuzima yavuze ko uyu mugabo n’umugore we wakingiwe bari mu gace ka Coromandel bagiye kureba umukino wa Rugby. Kubera izo ngendo no kuba bakeka ko ari Delta nibyo byatumye guma mu rugo mu gihugu hose ishyirwaho mu gihe cy’iminsi itatu naho uduce twa Auckland na Colomandel two turajya muri guma mu rugo mu gihe cy’icyumweru.

Ibikorwa byose byafunzwe uretse amaduka atanga serivisi z’ibanze nk’ibikoresho by’isuku , ibiryo nibindi.

Umwanditsi: Danny Rurema