Ukraine vs Russia: U Burusiya na USA baganiriye ku ntambara ya Ukraine

Ukraine vs Russia: U Burusiya na USA baganiriye ku ntambara ya Ukraine

 Mar 5, 2023 - 11:00

Umunyabanga mukuru muri USA Antony Blinken yaganiriye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya Sergei Lavrov ku ntambara ya Ukraine.

Ku nshuro ya mbere imbonankubone Umunyabanga mukuru muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika Antony Blinken yahuye na Minisitiri w'Ububanye n'amahanga w'u Burusiya Sergei Lavrov kuva intambara ya Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022.

Aba bayobozi bombi bahuriye mu nama ihuza ibihugu bikize cyane mu isi (G20) yabereye New Delhi mu Buhinde muri iki cyumweru hagati.

Nk'uko byatangajwe, aba bombi bahuye mu buryo butari bwigeze butegurwa na buri ruhande.

Umuvugizi wa Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya Maria Zakharova yatangaje ko Blinken ariwe wasabye Lavrov ko bavugana.

Ibyo Lavrov na Blinken baganiriyeho

Byatangajwe ko aba bombi bahuye ntibamarana n'iminota irenze icumi kandi ibiganiro byabo bibera mu muhezo.

Muri bike byamenyekanye aba bombi baganiriyeho, harimo ko Antony Blinken yasabye Lavrov ko bahagarika intambara muri Ukraine.

Nk'uko tubikesha BBC, Blinken yaba yarasabye Lavrov ko bafungura Umunyamerika Paul Whelan wafunzwe n'ubutegetsi bw' u Burusiya bumushinja ubutasi ndetse bakanamukatira imyaka 15 mu gihome.

Sergei Lavrov (ibumoso) Antony Blinken (iburyo)

Antony Blinken yasabye kandi u Burusiya kuba bwasubira mu masezerano ya new START yo kugabanya no gukumira intwaro kilimbuzi buherutse kwikuramo.

Nyamara nubwo bitangazwa ko ibi, ari byo Blinken yasabye Lavrov ku ruhande rw' u Burusiya barabihakana bakavuga ko mu byo baganiriyeho byose nta kiganiro cya Paul Whelan bigeze bagarukaho.

Cyakora Umuvugizi wa Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya Maria Zakharova akaba yaremeje ko ibyo biganiro byabayeho, ariko yirinda kugira byinshi atangaza.

Antony Blinken yongeye gusabira inkunga Ukraine muri G20

Mu gihe inama ya G20 yarimo kuba Antony Blinken akaba yarasabye abari bateraniye muri iyo nama gukomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara n'u Burusiya kugera batsinze.

Umunyabanga mukuru muri USA Antony Blinken 

Abasesenguzi ba Politike mpuzamahanga icyo bahurijeho ni uko kuba aba bayobozi barahuye iminota itarenze icumi,hagati hagaragayemo urwicyekwe rwo ku rwego rwo hejuru.

Ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati y'u Burusiya na Leta zunze Ubumwe z'Amerika zishyigikiye Ukraine mu ntambara bamaze umwaka urenga barwana.