Iwacu Muzika Festival season 3: Cyusa Ibrahim yagarutse ku buzima yanyuzemo bwamuhaye umurongo w’umuziki-Video

Iwacu Muzika Festival season 3: Cyusa Ibrahim yagarutse ku buzima yanyuzemo bwamuhaye umurongo w’umuziki-Video

 Jul 18, 2021 - 05:39

Cyusa Ibrahim mbere yo kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika ku nshuro ya gatatu riri kuba yasobanuye ukuntu muri Genoside yajyaga abwira ababyeyi ko nibatamucurangira ngo banamuririmbire ari buhamagare abicanyi bakaza kubica nubwo bigoye kubyiyumvisha urukundo yakundaga umuziki yari kurutisha ubuzima.

Cyusa Ibrahim yaririmbye ari uwa gatatu nyuma ya Platini wabimburiye abandi, Mani Martin wakurikiyeho muri weekend ishize.

Yagize ati:’’Nakuze nkunda kuririmba ku buryo nigeze kubwira iwacu ko nibatandirimbira mpamagara abicanyi..’’ Yakomeje avuga ko yakuze aririmba anabyina mu itorero ry’abagore b’aho yakuriye. Ati:’’nakundaga kuririmba mbivanze no kubyina’’.

Ubutumwa yageneye ababyeyi babuza abana gukamirwa n’impano zabo

Cyusa yavuze ko yakuze abona ababyeyi banga ko abana babo bakora umuziki. Ati:’’umwana yararirimbaga umubyeyi akumva ko birangiye agiye kuba ikirara agiye kwicwa n’urumogi ariko imyumvire ikwiriye guhinduka nkubu jye umubyeyi wange arabizi ko umuziki untunze’’. Yakomeje asaba ababyeyi gutera inkunga abana mu mpano zabo. Ati:’’abazungu baradusize kuko umwana iyo akambakamba bamushyigikira muri iyo mpano natwe abantu bakwiriye guhindura imyumvire’’.

 Reba hano uko igitaramo cyagenze