Muri Ukraine bitangiye bushya:U Burusiya na Beralus baresurana na Poronye

Muri Ukraine bitangiye bushya:U Burusiya na Beralus baresurana na Poronye

 Aug 2, 2023 - 08:03

Ibintu byongeye kuba akasamutwe mu ntambara ya Ukraine n'u Burusiya aho Iran yongeye kubyinjiramo neza ari nako Poronye yohereje abasirikare ku mupaka na Beralus kuburyo isaha n'isaha baresurana n'ingabo za Beralus zifashijwe n'iz'u Burusiya.

Kuri uyu wa Gatatu u Burusiya bwabyukirije amatoni ya bombe ku murwa mukuru wa Ukraine Kyiv aho Meya w'uyu mugi ndetse n'igisirikare bemeje ko ibitero by'Abarusiya byibasiye ibice bitandukanye muri uyu mugi ndetse hakaba hangijwe byinshi.

U Burusiya buri gushumika Ukraine 

U Burusiya ntibwarekeye aho kandi, kuko guhera ejo ku wa Kabiri buri gusuka amatoni atabarika ku cyambu cya Odesa aho Perezida Volodymyr Zelenskyy atakamba avuga ko ibyo u Burusiya buri gukora kuri kiriya cyambu cyapakirirwagaho ibinyampeke ari ibyaha by'intambara.

Mu gihe muri Ukraine bari mu miborogo, Poronye yohereje abasitare ibihumbi ku mupaka ubahuza na Beralus; ni nyuma y'uko kuri uyu wa Kabiri Minisiteri y'ingabo muri Poronye itangaje ko kajugujugu ebyiri za gisirikare za Beralus zavogereye ubutaka bwabo.

Poronye yohereje abasirikare ku mupaka na Beralus 

Nubwo Poronye ivuga ko indege za Beralus zavogereye ibice bahuriyeho ku mipaka, ariko kandi Beralus ihakana ibyo yivuye inyuma. Ibi biri kuba kandi mu gihe nta minsi yari iciyeho Poronye itangaje ko abarwanyi ba Wagnar Group bari ku mupaka wayo na Beralus aho ngo binjiza abantu mu buryo butemewe. Hagati aho, u Burusiya bukaba bwaraburiye Poronye ko gutera Beralus ari ugutera u Burusiya. 

Nkaho ibyo bidahagije kandi, ku munsi wejo Minisitiri w'ingabo muri Iran yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Beralus aho bemeranyije ko bagiye kubaka uruganda rukora dorone z'ubwiyahuzi za Shahed zisanzwe zikorerwa muri Iran nk'uko ikigo Institute for the Study of War cyabisohoye muri raporo . Ndetse kandi amakuru akaba avuga ko urwo ruganda ruzubakwa no mu Burusiya.