Koffi Olomide utegerejwe I Kigali agiye gutaramira abanye-Goma

Koffi Olomide utegerejwe I Kigali agiye gutaramira abanye-Goma

 Nov 26, 2021 - 07:27

Antoine Christophe Agbepa Mumba, wiyise Koffi Olomidé ategerejwe I Kigali ku itariki 4 Ukuboza uyu mwaka.

Ni igitaramo azafatanya na Yvan Buravan kugeza ubu ni we umaze kumenyekanako bazafatanya nubwo abandi bahanzi nabo bashobora gutangazwa buhoro buhoro.

Koffi azataramira abanyarwanda muri Kigali Arena (Intore Ent.)

Yvan Buravan azaririmba mu gitaramo Koffi azaba ari umuhanzi mukuru (Intore Ent.)

Kwinjira ni 10,000Frws ahasanzwe, Abanyacyubahiro ni 30,000Frws na 50,000Frws ku bisumbuyeho mu bushobozi. Imeza ya batandatu izishyurwa 500,000Frws.

Koffi utegerejwe mu Rwanda kuri uyu mugoroba arataramira abatuye umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa Congo (RDC). Kwinjira biri kuri $100. Ni igitaramo yizihizamo imyaka 35 ari icyamamare muri Rhumba soukous ya Congo.

Reba hano indirimbo iheruka kuri shene ye