Ndimbati mu rukiko yemeye abana yabyaranye n’umukobwa witwa Kabahizi Fridaus uherutse kubitangamo ubuhamya mu itangazamakuru. Ndimbati avugako abo bana abemera nk’uko ibizamini by’ubuzima bibigaragaza.
Ndimbati yavuzeko uwo mukobwa baryamanye nk’izindi ndaya ndetse akanamwishyura. Gusa ibi bitandukanye nibyo uyu mukobwa yari yatangaje mu binyamakuru, aho yavugaga ko ndimbati yamubeshye kuzamushyira muri filime akamusambanya.
Nkuko Kandi bikeshwa umunyamakuru Samuel Baker usanzwe akora inkuru zicukumbuye, Ndimbati yabwiye urukiko ko uwitwa Munyengabe Murungi Sabin nyiri Isimbi tv, yamwatse amafaranga ngo adatangaza inkuru y'uko yaryamanye n’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure. Ndimbati ati “Sabin yansabye miliyoni 2 ngo atanshyira hanze nyamwimye akora inkuru”
Ndimbati kandi avuga ko iby’imyaka y’ubukure atari abizi kuko yamukuye ku muhanda ariko aho amenyeye ko yamuteye inda, yaramufashije ndetse n’inzu yabagamo niwe wayishyuraga.
Ndimbati yahamije ko ngo Sabin yabwiye uyu mukobwa ko n’atanga ubuhamya, abantu baba hanze bazatanga amafaranga menshi yo kumufasha.
Nyuma yo kumva ibyo Uwihoreye Jean Bosco yireguje, hanzuwe ko umwanzuro uzasomwa kuwa 28 Werurwe 2022 ku ifungwa n’ifungurwa ry'agateganyo rya Uwihoreye Jean Bosco.
View this post on Instagram
