Perezida Macron yasabye Uburayi kutigira ibimara

Perezida Macron yasabye Uburayi kutigira ibimara

 Sep 28, 2021 - 13:04

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasabye abayobora ibihugu by’uburayi kurinda ubusugire bwabyo ntibyemere gusuzugurwa. Yahamagaye abayobozi bagenzi be kutemera agasuzuguro.

Ibi abitangaje nyuma yuko Amerika, Ubwongereza na Australia bitangije icyo bise AUKUS, igamije ubufatanye mu bya gisirikare n’ubukungu mu gace k’inyanja ya Pacific.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kuri kugana ku musozo ibyo bihugu bitatu byihurije hamwe. Ubufaransa bwari bwaramaze kuvugana na Australia ku gikorwa cyo gukora ubwato bw’intambara. Australia yaje kubivamo iha icyo kiraka Amerika n’ubwongereza. Ubufaransa bwahise burakara butumiza abahagarariye inyungu zabwo muri ibyo bihugu. Ubwo yari kumwe n’itangazamakuru bwana Macron bwari ubwa mbere avuze kuri uwo mwuka mubi. Yagize ati:”Uburayi bukeneye kurinda ubuhangange bwabwo, ntihagire utumenyera, mureke kuba ibigoryi”.

Macron yanagiranye amasezerano n’Ubugiriki agamije kubakorera amato y’intambara ahagaze muliyali $3.51. Macron yavuze ko igihe cyose hagira ubasagarira bazamusubiza kuko bafite ububasha bwo kubikora. Perezida Emmanuel Macron yakebuye abayobozi bagenzi be ababwira ko mu myaka 10 ishize Amerika yirebera inyungu zayo gusa ku buryo Uburayi bukwiriye kwitonda.

Perezida Macron yasabye uburayi kwihagararaho ntibasuzugurwe n'Amerika iri guharanira inyungu zayo mu masezerano atandukanye

Nyuma Macron na Joe Biden uyobora Amerika bavuganye kuri telefoni birangira ambasaderi Phillippe Etienne azasubira muri Amerika muri iki cyumweru. Macron avuga ko uyu ambasaderi azaba asubiyeyo ku mpamvu zumvikana. Amerika n’Ubufaransa bizagirana ibiganiro mu kwezi gutaha.