Kwibuka29: Ni iki gitera ihungabana mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Kwibuka29: Ni iki gitera ihungabana mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

 Apr 9, 2023 - 06:00

Zimwe mu mpamvu zaba zitera ihungabana urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 ibaye, uretse Abanyarwanda babaye muri ayo mateka ashaririye bahura n'ihungabana, ariko hari n'urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ruhura n'ihungabana.

Zimwe mu mpamvu zitera iri hungabana mu rubyiruko, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène akaba hari izo yavuze.

Muzo Minisitiri yavuze, harimo ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane mu bayirokotse.

Minisitiri Dr Bizimana akaba yaragarageje ko Abanyarwanda 26,9% bagifite ibikomere bikomoka ku mateka, kandi muri abo bafite ihungabana hakaba harimo n'urubyiruko.

Imiryango yarokotse Jenoside, irimo n’abana bavutse nyuma yayo, abo bakaba bagirwaho ingaruka n’amateka y’ababyeyi babo.

Abana bafite ababyeyi bahungabanye bahora bitaho, nabo rya hungabana ribageraho kandi usanga bo bibakomereye kuko umuryango Nyarwanda utarumva ko umwana yahungabanywa n’ibyo atabonye.

Ikindi gitera iri hungabana mu rubyiruko, harimo kubwira amateka ya Jenoside abana bataragira ubushobozi bwo kuyakira, bagahita bahungabana badafite n’ababumva.

Bigaragara ko ababyeyi batangira gutura abana agahinda n'ibigeragezo banyuzemo, nyamara abo bana badafite ubushobozi bwo ku byakira, nabyo bikabatera ihungabana.

Si ibi gusa kuko no kuba hari ababyeyi batabasha kuvuga amateka y’ibyababayeho, bishobora gutuma abana bajya kuyashakira ahandi, bagahabwa amakuru atariyo bikabaviramo ihungabana.

Minisitiri Dr Bizimana, ubwo yari mu nama y'igihugu y'Umushyikirano 2023, akaba yaravuze ko Ubumwe n'Ubwiyunge butagerwaho ku buryo bwuzuye hakiri urubyiruko rubana n'ihungabana.

Muri rusange, Umuryango Nyarwanda ukaba usabwa kumva ko kuba umwana wavutse nyuma ya Jonoside yagira ihungabana bishoboka, ndetse bakaganirizwa.

Ikindi kandi urubyiruko rugasobanurirwa amateka ya Jenoside neza nk'uko Minisitiri Dr Bizimana yabivuze.