Wa musore wambika abayobozi bakomeye hano mu Rwanda agiye gushakana n’uwo bahuje igitsina

Wa musore wambika abayobozi bakomeye hano mu Rwanda agiye gushakana n’uwo bahuje igitsina

 Sep 1, 2021 - 10:06

Moses Turahirwa ufite iguriro rizwi nka Moshions ry'imyambaro ifite akarango k'imigongo akaba yambika abayobozi bakomeye uhereye kuri perezida, abaminisitiri n'abandi bafite ubushobozi bwo kuyigura agiye gushakana n'uwo bahuje igitsina ibizwi nk'ubutinganyi.

Moses Turahirwa uyoboye inzu ikora imideri yitwa Moshions yaraye yeruye yemeza ko agiye gushyingirwa n’uwo bahuje igitsina witwa Cedric Mizero.

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram (story) aho yagize ati “navuze yego ngiye kuzakorana ubukwe na Cedric “

View this post on Instagram

A post shared by Moses Turahirwa (@moses.rw)

Cedric Mizero na we ni umunyamideri wagiye uhagararira igihugu kenshi ahazwi ni nko muri London Fashion week mu 2019. Moshions yambika abayobozi kuva kuri perezida wa repubulika Paul Kagame kugeza ku bantu basanzwe. Imyambaro ifite umwihariko w’imigongo ari yo yatumye yamamara kubera ko ateza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

 Umwanditsi: Danny Rurema

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana tumenye ukuri kwabyo