Ferwafa yavuguruje ibyari byasohotse mu cyiciro cya kabiri

Ferwafa yavuguruje ibyari byasohotse mu cyiciro cya kabiri

 Oct 23, 2021 - 08:51

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryavuguruje urutonde rwari rwasohotse mu minsi ishize.

Ku wa 21 ukwakira nibwo hari hasakaye uko urutonde rw’uko amatsinda y’icyiciro cya kabiri azakinwa.

Ayo matsinda yari 4. A,B,C,D.

Aho itsinda rya Mbere ryari itsinda A ryari rigizwe n’amakipe arimo Sunrise, Miroplast Fc , Rwamagana City, Impeesa Fc , Esperance, Akagera Fc na Nyagatare.

Itsinda B ryari rigizwe na As Muhanga, La Jeunesse Fc, Intare Fc, Gasabo United, Unity Sc na The Winners Fc.

Itsinda C ryari rigizwe na Heroes Fc, United Stars, Giti Cyinyoni Sc, Interforce Fc, Ur Fc na Aspor Fc.

Itsinda D ryari rigizwe na Amagaju Fc Kirehe Fc, Rugende Fc, Vision Fc, Nyanza Fc na Alpha Fc.

Kuri uyu wa 22 ukwakira 2021 nibwo Inama ya Komite nyobozi ya Ferwafa mu cyumba cy’inama cya Ferwafa yafashe umwanzuro ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2021 izakinwa mu matsinda 2 aho kuba 4 nkuko byari byasakaye hanze mu minsi ishize ayo matsinda azaba ari A na B.

Itsinda A rizaba rigizwe n’amakipe 13 ariyo Sunrise Fc , Rwamagana city, Espérance Sportive de Kigali, Nyagatare Fc, Kirehe Fc, Vision Fc, Alpha Fc , Miroplast Fc, Impeesa Fc , Akagera Fc, Amagaju Fc, Rugende Fc na Nyanza Fc.

Naho itsinda B rizaba rigizwe n’amakipe 12 ariyo As Muhanga, La Jeunesse Fc , Intare FA, Gasabo United, Unity Sc, The Winners FTA, Heroes Fc, United Stars, Giticyinyoni fc , Interforce fc , University of Kigali na Aspor Fc.

Ibi byaje bivuguruza ibyari bimaze igihe byarasakaye mu bitangazamakuru.