Umuyobozi wa Wagnar Group Prigozhin yagarutse mu Burusiya ate?

Umuyobozi wa Wagnar Group Prigozhin yagarutse mu Burusiya ate?

 Jul 6, 2023 - 11:17

Perezida wa Beralus yemeje ko umukuru wa Wagnar Group ari mu Burusiya| Misile z'u Burusiya zikomeje kuzonga Ukraine| Uruganda rwa kilimbuzi rukomeje kurikoroza.

Perezida wa Beralus Alexander Lukashenko yemeje ko umukuru w'abarwanyi ba Wagnar Group bwana Yevgeny Prigozhin ari mu mugi wa St. Petersburg wo mu Burusiya ari nawo akomokamo, mu gihe ubundi yakagombye kuba ari mu buhungiro muri Beralus.

Muri Kamena, nibwo Yevgeny Prigozhin yigumuye we n'abarwanyi be berekeza iminwa y'imbumda zabo ku ngabo z'u Burusiya ndetse bafata n'umugi uri mu majyepfo y'igihugu, ahubwo bahita banerekeza i Moscow guhangana n'ubutegetsi bwa gisirikare.

Perezida Lukashenko yavuze ko Prigozhin ari mu Burusiya 

Icyakora uko kwigumura kwabaye amasaha 24 ubundi Perezida wa Beralus yumvikanisha Leta y'u Burusiya na Prigozhin bemeranya ko abo barwanyi bahagarika imirwano ndetse Yevgeny Prigozhin agahita ajya mu buhungiro muri Beralus, ndetse ibyo byose byarakozwe.

Gusa rero, kuri uyu wa Kane Lukashenko yatunguranye avuga ko Prigozhin ari mu Burusiya, ibyatumye hakomeza kwibazwa icyaba cyibyihishe inyuma. Ni mu gihe kandi inzego z'ubutasi mu Burusiya bitazwi niba ibyo zari zimukurikiranyeho zarabihagaritse. 

Byifashe bite ku rugamba ? 

Naho kandi ku mirongo y'urugamba, u Burusiya bwarashe misile 4 mu mugi wa Lviv bane barapfa, 34 barakomereka. Naho kandi inzu zo guturamo 60 zangijwe ndetse n'imodoka 50. Ibi bikaba byemejwe na Meya wa Lviv Andriy Sadovyi. 

Ikindi kandi umuryango w'Abibumbye uri gusaba ko hakorwa ubugenzuzi ku ruganda rwa Zaporizhzhia power plant rwakorerwagamo intwaro kilimbuzi, aho rukomeje guteza impungenge dore ko umunsi ku munsi urwo ruganda ruraswaho kandi ibyo bikaba byagira ingaruka zikomeye ruramutse rusandaye.