Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2023, nibwo Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burusiya yasohoye impapuro zo guta muri yombi Karim Khan usanzwe ari umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Izi mpapuro zo guta muri yombi bwana Karim Khan, zisohotse nyuma y'uko nawe asohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin muri Werurwe.
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu Karim Khan yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin ashinja gukorera ibyaha by’intambara muri Ukraine.
ICC yasohoye izi impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin ngo kubera ibyaha ashinjwa byo kuvana abana ibihumbi 19,000 muri Ukraine akabajyana mu Burusiya.

Karim Khan umushinjacyaha wa ICC arashakishwa n'inkiko zo mu Burusiya
Kuri iyi mpamvu, Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya (TASS) byatangaje ko uyu Mwongereza yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abanyabyaha bashakishwa na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burusiya, ndetse kuri ubu ifoto ye iragaragara mu bubiko bw’amakuru bw’iriya Minisiteri.
Icyakora ku ruga rwa Minisitiri y'umutekano imbere mu Burusiya nta cyaha nyirizina kigaragara uyu mugabo arengwa.
Gusa ikizwi ni uko guhera muri Werurwe yasohora impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin, nawe yahise atangizwaho iperereza rihambaye.
Uyu mushinjacyaha wa ICC yanakorwagaho iperereza ku cyaha cyo "kugaba igitero ku muyobozi w’igihugu cy’amahanga ufite uburinzi mpuzamahanga."
Impapuro zita muri yombi Karim Khan zimugaragaza nk’umugabo wavukiye mu gace ka Edinburgh ho muri Ecosse ku wa 30 Werurwe mu 1970.
