Zuchu yigeze kwanga akazi kamuhemba miliyoni 250 z’amashiringi

Zuchu yigeze kwanga akazi kamuhemba miliyoni 250 z’amashiringi

 Aug 16, 2021 - 06:52

Zuhura Othman uzwi nka Zuchu ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘’Sukari’’ yasobanuye ukuntu yanze ikiraka cyari kumuhemba miliyoni 250Shs mu kwamamaza ibisindisha aza kubyanga. Uyu muhanzikazi ugezweho muri Tanzania yabitewe no gukomera ku kwemera ku idini ya Islam abereye umuyoboke

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’ibinyamakuru bya Wasafi ubwo yarimo asobanuro ku bitaramo azakora muri uku kwezi mu mujyi wa Zanziba. Yagize ati:’’biragoye kwemera kwamamaza ibinyobwa ntanywa, mu bukuri sinywa inzoga”.

Yakomeje avuga ko iyo ashishikariza abantu kunywa ibyo bisindisha yari kuba akoze ibihanye n’amahame y’idini. Indi mpamvu ni uko nyina witwa Taraab Khadija Kopa yamubujije kwamamaza ibisindisha. Kuva Zuchu yasinya amasezerano yo gukorera muri WCB, izina rye ryarazamutse ibigo byinshi byifuza gukorana na we.

Kuri ubu mu gitaramo yishyurwa nibura miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Tanzania nkuko byigeze gutangazwa n’umujyanama we SK Sallam Mendez. Kugirango uyu muhanzi yamamare iyi nzu imufasha yakoresheje miliyoni 2020Sh ku buryo ubu bari kuyagarura.

Reba hano Sukari yamuzamuriye izina