Cristiano Ronaldo yongeye gushyiraho akandi gahigo gashya

Date: Oct 13, 2021 - 20:18   || Updated: Oct 14, 2021 - 09:42

Cristiano Ronaldo umunya Portugal akaba n’umukinnyi wa Manchester United udahwema gushyiraho uduhigo dutandukanye muri ruhago y’isi akomeje gukora andi mateka atarakorwa n’undi muntu.

Nyuma y’agahigo asanganywe ko kuba ariwe mukinnyi umaze gutsindira ikipe y’igihugu ibitego byinshi aho yari afite ibitego 112. Mu mukino batsindagamo ibitego 5-0 ikipe y’igihugu ya Luxembourg mu gushaka itike y’igikombe cy’isi muri Quatar 2022 yaje  gutsindamo ibitego 3 )Hat-Trick) byatumye akomeza kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe z’ibihugu ku isi aho amaze gutsinda ibitego 115.

Si ako gahigo gusa ahubwo yashyizeho akandi gahigo katarakorwa n’undi mukinnyi n’umwe ku isi ariko kuba ariwe mukinnyi utsinze ibitego 3 mu mukino umwe (hat-trick) inshuro nyinshi ari mu ikipe y’igihugu. Yabikoze ku nshoro  ya cumi mu ikipe y’igihugu ya Portugal bimugira umukinnyi umwe wabikoze ku isi.

Cristiano Ronaldo muri rusange amaze gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe (Hat-trick)inshuro  58 arizo 1 muri Manchester United, 44 Real Madrid , 3 Juventus n’icumi  muri Portugal.

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!