R Kelly yagereranyijwe nk’icyonnyi

R Kelly yagereranyijwe nk’icyonnyi

 Aug 19, 2021 - 06:46

Umucamanza uri kuburanisha R Kelly yamwise icyonnyi cyabangamiye abakobwa n’abagore mu myaka 20 ishize yitwaje ubwamamare. Ikipe y’abanyamategeko bunganira R Kelly basaba ko umukiriya wabo yahanagurwaho ibyo aregwa.

Bongera ko abafana bamushinja bahoze bamwifuza ariko akanga gucudika nabo none bakaba bari kumwihimuraho. Umucamanza Maria Cruz Melendez yabwiye inteko iburanisha ko R Kelly yafashe ku ngufu abakobwa bandatu, barimo bane bari bato mu myaka. R Kelly uwo mucamanza yamwise “Predator” wagereranya nk’icyonnyi. Hari umugore w’imyaka 28 witwa Jerhonda Pace watanze ubuhamya ko R Kelly yamusambanyirije mu bwogero kandi yari yamubwiye ko akiri umwana.