Ukraine izazimira burundu-Dmitry Medvedev

Ukraine izazimira burundu-Dmitry Medvedev

 Apr 16, 2023 - 06:20

Uwahoze ari Perezida w'u Burusiya Dmitry Medvedev yatangaje amagambo akomeye kuri Ukraine, aho yatanze impamvu iki gihugu kizazimira ku ikarita y'Isi.

Mu nyandiko uwahoze ari Perezida w'u Burusiya kuva mu mwaka wa 2008-2012, kuri ubu akaba ari Umujyanama wungirije mu by'umutekano, yahahamuye abatuye muri Ukraine mu mvugo ye.

Medvedev ukunze gutangaza amagambo akomeye cyane cyane muri ibi bihe by'intambara ya Ukraine n'igihugu cye, ubu noneho iby'amagambo akomeye yabihaye intera ndende.

Mu nyandiko Dmitry Medvedev yongeye gutangaza, akaba yatangaje ko Ukraine bizarangira izimiye burundu kuko nta gihugu na kimwe cyifitiye impuhwe.

Mu magambo ye, yagize ati " Ukraine bizarangira izimiye burundu kuko n'ibihugu biri kuyifasha muri ibi bihe ntibiyifitiye impuhwe. Abaturage bo muri Amerika bibaza aho Leta yabo itanga amafaranga aho kubagurira ibikenewe."

Dmitry Medvedev Umujyanama wungirije mu by'umutekano mu Burusiya 

Ikindi kandi akomeza asobanura ko n'u Burusiya nabwo budafitite impuhwe Ukraine kubera ari igihugu cyabaye ku bw'impanuka.

Ati "Ukraine n'igihugu cyabayeho ku bw'impanuka zavuye mu gusenyuka k'ubumwe bw'Abasoviyeti. Ku bw'ibyo rero Ukraine ntawe uyizi."

Mu magambo yuzuyemo ubuhezanguni cyane uyu mugabo yatangaje, akaba yanongeyeho ko abaturage ba Ukraine nabo badashyigikiye igikoresho cy'Abanyamerika Zelenskyy.

Yongeyeho kandi ko bizarangira Poronye na Hungary bafashe ibice by'Uburengeza bwa Ukraine hanyuma u Burusiya nabwo bugafata igice cy'Uburasirazuba, Ukraine ikazimira ityo.

Muri rusange Dmitry Medvedev akaba yatangaje ko Ukraine izazimira kubera ko abayitera bameze nk'urutiringongo kandi abatuye Ukraine nabo bakaba batifuza igihugu gifite ibibazo.

Nubwo uyu Medvedev ibyo yavuze ari ibitekerezo bye ku giti cye, ariko n'umuyobozi ukomeye muri Guverinoma y'u Burusiya, nta kabuza ibyo yatangaza ntabwo byarenzwa ingohe gutyo.