Abel Tesfaye uzwi mu muziki nka The Weeknd ukomoka muri Ethiopia gusa wavukiye muri Canada mu 1990 ni umurirmbyi wo mu njyana ya R&B na Soul. Yatangiye umuziki mu 2009 ahera ku ndirimbo yitwa Do It . Yamaze kwibikaho inzu ihagaze miliyoni $70. Iherereye I Los Angeles. Ku itariki 19 Kanama uyu mwaka nibwo The Weeknd yaguze inzu ahitwa Beverly Hills muri Amerika ihagaze Miliyari 70 mu mafaranga y’u Rwanda.
Nyamara ba nyirayo ntibatekerezaga kuyigurisha mbere yo kumvikana n’uyu muhanzi. Yari yaraguzwe miliyoni $25 bivuze ko bobonye inyungu mu kuyigurisha na The Weeknd. Reinout Oerlemans n’umugore we babwiye itangazamakuru ko bumvise icyo giciro bakiyemeza kuyigurisha kuko kwifata byarabananiye. Iyi nzu igizwe n’ibyumba 9 , ikibuga cyo gukiniramo, Sauna , Pisine yo munzu , pisine yo hanze , aho barebera filimi , gym na Studio. Iyi nzu yaje yiyongera ku nzu enye zizwi z’uyu muhanzi. The Weeknd azwiho kwigwizaho inzu zigezweho. Umwaka ushize yaguze iya miliyoni $25 iherereye i Beverly Hills. Ifite ibyumba bine n'ubusitani bugari. Umwaka ushize kandi yatanze miliyoni $500 ku muryango urwanya ivanguraruhu wa Black Lives Matter. Mu ntangiriro z'uyu mwaka yatanze miliyoni $1 ku ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP). Ni inkunga izafasha abanya-Ethiopa bazahajwe n'amakimbirane mu ntara ya Tigray.
The Weeknd umaze gusohora mixtape zirenga 3 na Album 5, amaze gutwara ibihembo 132 byose hamwe mu nshuro 386 amaze guhatanira ibi bihembo . Harimo ibihembo 19 bya Billboard Music Awards , ibihembo 3 bya Grammy , 5 bya American Music Awards, kimwe cya BET, kimwe cya Brit Award , bine bya Guinness World Records , bitanu bya iheartradio MMVAs , birindwi bya iheartradio Music Awards , 15 Juno Awards ,kimwe cya MTV Europe Music Awards , bibiri bya MTV Video Music Awards , na kimwe cya People Choice Awards . Ibi byose yabifatanyije no gutegura ibitaramo bizenguruka isi byatumye yigwizaho umutungo ubarirwa muri miliyoni zirenga $100.
Umwanditsi: Danny Rurema
