Shaffy wahoze mu mutaka wa The Ben yasohoye indirimbo nshya yise  "Naruguyemo"-Video

Shaffy wahoze mu mutaka wa The Ben yasohoye indirimbo nshya yise "Naruguyemo"-Video

 Nov 10, 2021 - 05:18

Shaffy wazamuwe n’umuhanzi The Ben yasohoye indirimbo ya gatatu kuva batandukana.

Umuhanzi Shaffy ukorera umuziki we muri America akaba yarazamukiye mu maboko ya The Ben mu nzu ifasha abahanzi yitwa “Rock hill” mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Akabanga ndetse na Sukuma.

Shaffy kandi yanatangaje ko afitanye indirimbo na Meddy nubwo atavuze igihe izasohokera.

Shaffy nyuma yageze aho afata umwanzuro wo kwikorera ariko atangazako azakomeza gukorana na The Ben bya hafi.

Naruguyemo ni indirimbo ya gatutu asohoye kuva yatandukana na Rock hill nyuma ya Worth it na Wine it.

 Shaffy (Instagram photo)

Shaffy mu ndirimbo ye nshya “Naruguyemo” aba aririmba umukobwa amubwira ko yaguye mu rukundo amubwirako kumugira ari umugisha akomeza ku mutaka ati “Uri ikintu kiza mfite mu buzima bwange”

Naruguyemo niyo ndirimbo nshaya ya Shaffy