Kanye West ntiyemeranya n’ikipe imushinzwe ku isohorwa rya “Donda”

Kanye West ntiyemeranya n’ikipe imushinzwe ku isohorwa rya “Donda”

 Aug 30, 2021 - 04:27

Kanye West yanditse kuri Instagram ko UMG Records ishinzwe ibikorwa by’umuziki we yakoze ibyo batumvikanyeho.

Mu gihe abafana bakomeje kuryoherwa na album ya “Ye” we ntiyumva impamvu yasohotse atabizi. Nyuma y’amasaha make “Donda” igiye hanze igashyirwa ku mbuga zicuruza imiziki zirimo na Spotify uyu muraperi yahise yiyama label imushinzwe ariko nta cyo iratangaza. Yanditse ati:”Universal yasohoye album yanjye ntabizi kandi banze ko indirimbo ‘Jail 2’ ijyaho”. Iyi ndirimbo avuga ni igice cya kabiri akaba yarayifatanyije DaBaby, Francis, The Lights na Marilyn Manson.

 Amazina yagaragaye kuri “Donda”

Iyi album yatunganyijwe na Kanye West ariko hari aba producers yafatanyije nabo barimo: 88 Keys, Dem Jointz, Mike Dean, Ojivolta, Sean Solymar, Allday, Arrow, E.Vax, 30 Roc, AyoAA, David & Eli, Sloane, BoogzDaBeast, DJ Khalil, Ronny J, Zen Tachi, Audi, DrtWrk, Boi-1da, Digital Nas, Roark Bailey, FNZ, Cory Henry, Warryn Campbell, Cubeatz, Wallis lane, Gesaffelstein, Swizz Beatz, Mia Wallis, Bastian Volkel, Fyaman, Shuko na Sucuki.

View this post on Instagram

A post shared by ye (@kanyewest)

Iriho abahanzi bafatanyije barimo: Syleena Johnson, Francis, the Lights, JAY-Z, Vory, Playboi Carti, Fivio Foreign, The Weeknd, Baby Keem, Travis Scott, Lil Durk, Lil Yachty, Young Thug, Don Toliver, Kid Cudi, Ariana Grande, Tony Williams, Conway The Machine, KayCyy, Westside Gunn, The LOX, Jay Electronica, Swizz Beatz, Chris Brown, Roddy Ricch, Shenseea, Sunday Service, Rooga, Ty Dolla $ign, Marilyn Manson na DaBaby.