Jack Ma yongeye kugaragara mu ruhame

Jack Ma yongeye kugaragara mu ruhame

 Mar 29, 2023 - 03:02

Umuherwe w'Umushinwa Jack Ma nyuma y'imyaka 3 yaraburiwe irengero yongeye kugaragara mu ruhame.

Jack Ma wabaye mu baherwe ba mbere mu isi, nyuma yo gushinga ibigo by'ubucuruzi kuri murandasi yaje kuburirwa irengero mu buryo bwatunguranye.

Jack Ma washinze ibigo nka Alibaba ndetse na Anti Group, muri 2020 yaje kunenga ubutegetsi bw'u Bushinwa ntiyongera kubeneka mu ruhame.

https://thechoicelive.com/umuherwe-jack-ma-yagiye-hehe

Mu Kwakira 2020, nibwo umuherwe Jack Ma yari yagaragaye mu nama yahuje abashoramari i Shanghai ari nabwo yanenze inzego z'ubukungu bimukoraho.

Jack yagaragaye mu ruhame 

Kuri izi mpamvu, nyuma y'imyaka itatu atagaragara mu ruhame, yongeye kugaragara ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa, nk’uko amakuru abivuga.

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko aherutse kugaruka mu Bushinwa nyuma y’igihe kirenga umwaka ari mu mahanga.

Iki kinyamakuru cy’ikigo cye Alibaba group gikorera muri Hong Kong, gikomeza kivuga ko yahagaze gato muri Hong Kong, aho yahuye n’inshuti ze, kandi ko yasuye Art Basel ni imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubugeni ry'Abasuwisi.

Umuherwe Jack Ma yongeye kugaragara mu ruhame 

Ikindi kandi akaba yarasuye ishuri rye yashinze ryigisha ikoranabuhanga n'ubukungu rya Yungu muri Hangzhou ari nawo mujyi Alibaba ifitemo ikicaro gikuru.

Muri iri shuri akaba yarahuye n’abakozi baryo ndetse anasura ibyumba by’amashuri.

Ubuyobozi bw'ishuri rya Yungu, bukaba bwaratangaje ko Jack Ma yabaganirije ku mpungenge ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) rishobora gutera ku burezi.

Jack Ma yari yaragiye hehe?

Kuva tariki ya 10 Ukwakira 2020, byagiye bitangazwa ko Jack Ma yabonetse mu bihugu birimo Spain, Thailand, Poland na Australia.

Mu Ugushyingo 2022, ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko Jack Ma yari amaze amezi atandatu aba i Tokyo mu Buyapani n'umuryango we.

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko Jack Ma yarimo agenda mu bihugu bitandukanye mu mahanga yiga ku ikoranabuhanga mu buhinzi, ariko ntikivuga impamvu atigeze agaragara mu ruhame mu myaka yose ishize.

Magingo aya nyir'ubwite Jack Ma ntabwo aratangaza impamvu atagaragara mu ruhame, ndetse na Leta y'u Bushinwa ntacyo iratangaza kubijyanye nuyu mugabo.