Kenya: Yishe abana be babiri nawe yitera icyuma

Kenya: Yishe abana be babiri nawe yitera icyuma

 Mar 7, 2022 - 16:23

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 32 wafatiwe i Mwiyala, mu nkengero z’umujyi wa Kakamega, azira guha abana be ibiryo biroze maze na we akagerageza kwitera icyuma mu ijosi.

Ku wa gatandatu, tariki ya 5 Werurwe 2022,nibwo Pherine Maero, umuforomokazi , yaroze abana be bombi, bafite imyaka 7 na 9, hanyuma ahamagaza umugabo we bari baratandukanye “gukusanya imirambo y’abana be.”

Maze umugabo asanga abana babiri bapfiriye ku buriri bwabo, nk’uko byatangajwe na Charles Akhonya, umuzamu kuri iyi nzu.

Uyu mugore wagerageje kwikata ijosi akoresheje icyuma, yararokowe kandi ari kuvurirwa mu bitaro bya Kakamega mu gihe abapolisi barimo gukora iperereza.

Nkuko abaturanyi baganiriye n’abanyamakuru babitangaza ngo uyu mugore yagiye akora ibintu bibi kuva yatandukana n’umugabo we, igihe kimwe amena imodoka y’umugabo we yari iparitse mu nzu,

Imirambo y’abana bato yajyanywe muburuhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kakamega County Teaching & Referral Hospital.