Muhoozi yashimiye Paul Kagame mu birori by'isabukuru ye

Muhoozi yashimiye Paul Kagame mu birori by'isabukuru ye

 Apr 25, 2023 - 08:54

General Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida wa Repebulika wamuhaye inka 10 ndetse Paul Kagame amushimira kuba yarabaye ikiraro cy'amahoro hagati ya Uganda n'u Rwanda.

Nyuma y'ibyo yatangeje byose, General Muhoozi Kainergaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Jowel Kaguta Museveni yaje mu Rwanda aho yaje kwizihiza isabukuru ye ari kumwe na Nyirarume Perezida wa Repebulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Ubwo barimo bizihiza isabukuru ye, Perezida wa Repebulika yashimiye Gen Muhoozi kuba yarabaye ikiraro cy'amahoro hagati ya Uganda n'u Rwanda mu gihe hari hashize igihe nta mahoro ahari.

Perezida yagize ati "Turabona amahoro hagati y'ibihugu bibiri. mushobora kugira amahoro ariko nta bucuti mufitanye, ariko twe dufite amahoro n'ubucuti. Warakoze General Muhoozi kubwo kuba icyambu twese impande ebyiri twanyuzeho.

General Muhoozi nawe yashimiye Perezida wa Repebulika kubera ko nawe yemeye ko baba inshuti ndetse no kumwereka ko amuhuye ikimenyetso cy'ubucuti, akamuha inka 10 kuri ubu zikaba zarabyaye zimaze kuba 17.

Muhoozi yagize ati "Twatangiye urugendo rwo kuba inshuti nkawe perezida nange umukuru w'ingabo, wampaye inka 10 nk'ikimenyetso cy'ubucuti ndetse kuri ubu nashakaga kubamenyesha ko zabyaye mu nka 10 mwampaye zarabyaye ubu maze kugira inka 17. Kubwo ibyo, twabaye inshuti nyakubahwa"

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)