King James yabajijwe niba atunze miliyali y’amafaranga y’u Rwanda aryumaho-Ikiganiro mu mashusho

King James yabajijwe niba atunze miliyali y’amafaranga y’u Rwanda aryumaho-Ikiganiro mu mashusho

 Oct 13, 2021 - 05:35

Ruhumuriza James witwa King James mu muziki afite uruganda rutunganya Kawunga yitwa Ihaho. Nibura ku munsi bashobora gukora toni 20. Uyu muhanzi uri mu bafite agatubatse inaha, avugako agurira umusaruro abahanzi kuko nta mirima ye agira.

Operasiyo yo kubafata barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

King James yasobanuyeko kubafata bitagoranye kuko inzego zaje ari mu gitondo. Ati:”Ntabwo byagoranye kuko ntitwigeze tubigira ibintu bikomeye, cyaneko banaje ari mu gitondo tubyutse. Ntiwajye kunaniza inzego z’umutekano.”

Ubushuti bwa Shaddyboo na King James

King James avugako kuva na kera mu ndirimbo nka Buhoro Buhoro yari mu mashusho yayo (Video Vixen). Ati:”Shaddyboo ni umuntu wanjye kuva na kera, sinzi impamvu abantu byabatangaje kuba twari kumwe”.

 Album itariho umuraperi

King James kuri album ya karindwi yise”Ubushobozi” yasobanuye ko nta ndirimbo iriho yakoranye n’umuraperi. Icyokora hariho izo azahuriramo n’abandi babiri (2 Collabo). Uyu muzingo uzaba uriho izo Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element yashyizeho ibiganza. Kugeza ubu abatunganya indirimbo yemezako bari kuri iyo album ni producer Knoxbeat, Bob Pro na Madebeat.

"Niba batwika hagashya nta kibazo"

King James avugako adashobora kuririmba ibishegu. Ati:”Jye hari umurongo nahaye umuziki wanjye. Sinabasha kuririmba ibishegu”.

Ku ngingo yo guhimba amayeri, uyu muhanzi avugako ababikora niba bibinjiriza ntacyo bitwaye. Umusore ufite ubumuga bwo kutabona washushanyije King James yabonye igishushanyo cye arishima. Ati:”Nibishoboka nzajya kumureba tuganire”.

King James akunda Dreadslocks

Uyu muhanzi uhorana inyogosho y’umusatsi muke cyane ku mutwe avugako atagize amahirwe yo kugira umusatsi ukura. Ati:”Ubuse nashyiraho uwuhe musatsi ko uwanjye udakura?. Akomeza avugako akunda abahanzi bagira imisatsi ya dreadlocks iyo zimeze neza kandi zifite isuku. King James yifuzako abakunda muzika ye bazamwereka urukundo mu kugura umuzingo agiye gusohora.

Umuhanzi nyarwanda rukumbi utunze miliyali y'amafaranga y'u Rwanda

King James yabajijwe niba yaba yujuje miliyali y’amafaranga y’u Rwanda araruca ararumira. Ati:”Twakwikomereje ikiganiro”. Hari itsinda rya whatsap (group) ibarizwamo buri wese wujuje miliyali. King James yasobanuyeko bataramushyiramo. Ati:”Ntabwo nyizi”.

Reba hano ikiganiro twagiranye