Donald Trump agiye kugezwa imbere y'ubutabera

Donald Trump agiye kugezwa imbere y'ubutabera

 Mar 31, 2023 - 15:02

Uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump agiye kugezwa imbere y'ubutabera azira gutanga ruswa.

Nyuma y'igihe Abashinjacyaha bo muri Amerika bakora iperereza kuri Donald Trump wahoze ari Perezida wa USA, byarangiye banzuye kumugeza mu nkiko.

Kuva muri Mutarama 2023, Abashinjacyaha bo muri New York batangiye iperereza kuri Trump, aho bamushinja gutanga ruswa igambiriye guhisha ukuri.

Kuri iyi mpamvu, Abashinjacyaha bavuga ko Donald Trump yahaye amafaranga Umunyamerika w'icyamamare muri filime z'urukozasoni Stormy Daniels kugira atavuga ko baryamanye.

Ni muri urwo rwego, Donald Trump yahaye uyu mugore ibihumbi 130,000, by'amadorari ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika kugira ngo atazatangaza ibyo bakoze ntatorwe.

Uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump agiye kugezwa imbere y'ubutabera azira gutanga ruswa 

Muri rusange icyaha kiri muri ibi byose, ni ukuba yaratanze amafaranga kugira ngo badahishura ibikorwa bye. Ibyo bikaba bifatwa nka ruswa igambiriye guhisha ukuri muri Amerika.

Ku bw'ibyo ashinjwa byose, akaba azitaba urukiko ku wa Kabiri tariki ya 04 Mata 2023 muri Amerika. Bikazaba ari i saa 20h15 z'i Kigali mu Rwanda.

Ikindi kandi, ibi byaha nibiramuka bimuhamye, azafungwa muri gereza ndetse akurweho n'ubudahangarwa afite nk'uwahoze ari Perezida.

Nubwo bimeze gutya, Donald Trump akaba ahakana ibi byose, ndetse akavuga ko ari ugutotezwa kwa politike bagambiriye ko atazongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika.

Nyamara ku ruhande rw'Abashinjacyaha bavuga ko bafite ibimenyetso byo kumushinja.

Magingo aya, Umwuganganizi mu mategeko wa Trump akaba yatangaje ko umukiriya we azajya mu rukiko nta mapingu yambaye.