Police Fc nyuma yo gukina imikino ya gicuti ifite umunyezamu Rwabugiri Omar ariko bakabona ntakina uko babishakaga.Batsinzwe imikino bakinnye na Bugesera Fc na Mukura Victory Sport, bamaze gusinyisha umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’amavubi Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame .
Ndayishimiye Eric Bakame yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Police Fc nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na As Kigali.
Ndayishimiye Eric Bakame yahawe Miliyoni 7 z’amanyarwanda akajya ahembwa ibihumbi 800 buri kwezi.
