Uyu muhanzi uherutse kugaruka mu Rwanda avuye mu gihugu cya Poland aho ari amaze imyaka ine atuye, yavuze ko abamuvugaga ko yaba yararongowe n’umuzungukazi baba bari kwivanga mu buzima butabareba.
Aganira na 'IGIHE Kulture', Lil G yongeye kugaruka kuri iyi ngingo, aho yagaragaje ko abamuvuga biganjemo abo muri Afurika y’i Burasirazuba, bamaze igihe kinini batakaza umwanya ku bintu bitabareba.
Yagize ati:“Ibyo bitekerezo nta handi wabisanga atari muri Afurika, cyane cyane mu y'i Burasirazuba. Ariko mpamya ko ari ugutakaza umwanya wawe igihe winjira mu buzima bw’abandi.”
Lil G yakomeje anenga abamuvuga, agaragaza ko ari abantu akenshi badashyira imbere iterambere ryabo, kuko ntabwo waba ufite ibyo ukora ngo ujye kwiruka inyuma y’ubuzima bw’abandi.
Yagize ati: “Akenshi nsanga kujya kureba ibintu bitakureba ari uko uba uri indangare cyangwa utameze neza mu mutwe. None se uzajya kureba ubuzima bwa Lil G ibyawe ubikore ryari?”
Nyuma yo gutandukana na Emilia Mieczkowska biteguraga kurushinga, Lil G yahise agaruka mu Rwanda aho afite gahunda yo gusubukura umuziki.
Lil G yikomye abavuze ko yarongowe n'umugore
Lil G yiteguraga kurushinga n'uwari umukunzi we
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
