Davido niwe muhanzi muri Afurika bihenze gukorana nawe indirimbo

Davido niwe muhanzi muri Afurika bihenze gukorana nawe indirimbo

 May 19, 2023 - 03:34

Umuhanzi Davido yatangaje ko nibura bigusaba ibihumbi ijana by'amadorari niba ushaka gukorana nawe indirimbo.

David Adedeji Adeleke umuhanzi wo muri Nigeria wamenyekanye nka Davido, kugeza ubu ari mubahanzi utapfa kwigondera gukorana nabo indirimbo.

Guhera ku wa 31 Werurwe 2023, ubwo yasohoraga alubumu yise Timeliness, ikaba iri no muziri gukundwa cyane kuri ubu mu isi yose, byagusaba agatubutse kugira ngo mukorane indirimbo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Bootleg Kev Podcast, Davido yabajijwe amafaranga yishyuza ku muntu ushaka gukorana nawe indirimbo, maze atangaza ko abo azi abishyiza ibihumbi 100.000 by'amadorari mu gihe abandi bataziranye bishyura menshi kurutaho.

Biragusaba arenga miliyoni y'amanyarwanda kugira ngo ukorane indirimbo na Davido 

Icyakora yavuze ko niba umuhanzi ari umuntu akunda kandi azi ko ari umuhanzi ashobora gusunika mu muziki, ngo yakwemera gukorana nawe indirimbo kubuntu.

Ikindi kandi akomeza avuga ko yishimira gukorana na Chris Brown ngo kuko hari udushya amubonaho kandi ngo aranamufasha.

Muri rusange, Davido na Chris Brown bakaba bafitanye umubano wa hafi kandi bakoranye n'indirimbo nyinshi kuri alubumu ya Chris Brown yise 'Breezy' yasohoye muri 2022.